Amahitamo y’umukristo mu gihe cy’irambagiza/irambagizwa niyo ntego y’igiterane cy’urubyiruko kibera kuri Paruwasi ya ADEPR-Nyarugunga

ADEPR-Paruwasi ya Nyarugungu ibarizwa mu itorero ry’Akarere ka Kicukiro ryateguriye urubyiruko rubarizwa muri iyo Paruwasi ndetse n’abandi babyifuza igiterane gifite intego yo kubasangiza amahitamo y’umukristo mu gihe cy’irambagiza cyangwa se mu irambagizwa.

Bifashishije ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cy’Imigani 3:6 rigira riti ‘’Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo’’, urubyiruko ruzitabira iki giterane ruzahabwa impuguro zitandukanye ku buryo rwakwitwara mu gihe cy’amahitamo yabo mu irambagiza/irambagizwa, kimwe mu bintu bikomeye benshi bemeza ko gikurikira guhitamo Yesu, aya akaba ari yo mahitamo akomeye umuntu aba asigaje mu buzima bwe yo guhitamo uwo kuzabana ubuzima bwose mumarana ku isi mu rugo runafatwa nk’ijuru rito.

Iki giterane cyatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki 14/11/2015, abigisha bibanda kuri iyi nsanganyamatsiko, kikazasozwa ku cyumweru tariki 15/11/2015 ari nawo munsi nyamukuru w’igiterane aho bazakomereza mu nsangamatsiko igira iti ‘’Igitera Imana gukora’’, kikazatangira sa saba z’amanywa.