Amahitamo y’ubwoko 5 yagufasha mu buzima

Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya. 2 Abakorinto 5 :17

Nubwo akenshi tutabyitaho ariko icyo tuba cyo mu buzima busanzwe akenshi gisobanurwa n’amahitamo yacu y’igihe turimo. Hano mfite ibintu bitanu nakunda ko buri wese ahitamo niba yifuza imbere heza.

1. Nahitamo kwishimira kubaho ubuzima bwiza. Aho kurizwa n’ibyo udafite, ukababazwa cyane no kuba udafite umubiri nk’uwabasiganwa, ahubwo washaka impamvu zituma ugira imbaraga, ukagabanya ibigutesha umutwe, ukaryama bihagije kugira ngo ubashe gukora neza mu gihe kiri imbere.

Bibiliya iravuga ngo ‘’ Intoki zawe ni zo zandemye, ni zo zambumbye,Umpe ubwenge kugira ngo nige ibyo wategetse.’’ Zaburi 119 :73

Iyo uzirikanye ibi bigufasha kubaho ubuzima bwishimye ukagabanya guta umutwe ku bitarakunda.

2. Nahitamo kwimakaza umubano n’abandi kandi nkawukomeza. Jye ku bwanjye nabonye umuntu uzi kwita ku bandi akoresheje itumanaho, akabasha kwimakaza urukundo hagati ye n’abandi byanze bikunze aba ahisemo neza, kuko nubusanzwe ineza y’umuntu niyo imutera gukundwa. Bibiliya iravuga ngo ‘’Mushimikire urukundo,…..’’ 1 Abakorinto 14 :1

3. Nahitamo guha ibitekerezo byanjye umurongo . Mu kinyejana cya 20, abahanga bemerega ko ubwonko bw’umuntu ushaje bigoye kubuhindura. Mu mwaka wa 2002, uwabashije kwakira igihembo yifashishije Bibiliya ivuga ngo ‘’ ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya,…..’’ Abaroma 12 :2

Ibi bituma yemeza ko wowe nyawe usobanurwa n’ibyo uba wibuka, ibi nabyo ni umusaruro cyangwa imbuto z’ibibera mu bwonko bwawe. Niyo mpamvu nkugira inama yo kugaburira ubwonko bwawe ibintu byiza birimo ukuri, ijambo ry ‘Imana, uko ubonye uburyo ugakora neza kuko ibi byose ubwonko burabyibuka bigasobanura uwo uri we.

Nahitamo kugirira Imana icyizere mu bintu byose. Ijambo ry’Imana niryo rivuga ngo ‘’ Nzahimbaza Uwiteka iminsi yose, Ishimwe rye rizaba mu kanwa kanjye iteka.’’ Zaburi 34 :2

Iyo ubashije kugera ku rwego mu buzima bwawe wumva wakwemeza ko uzajya uhimbaza Uwiteka ibihe byose, bivuze ko uba uba ufitiye Imana icyizere kuburyo ubaho mu byiza no mu bibi kandi ugakomeza kuyubaha.

Mbese ni umubano utubakiye ku byo wabonye ku Mana, ahubwo ushingiye kuburyo wayibonye yo ubwayo, si amafaranga, si icyubahiro, si urugo rwiza cyangwa ikindi ahubwo wiga kunyurwa mu bike no mu byinshi ukabaho ubuzima buhimbaza Imana, kubera uburyo mubanye ku giti cyawe.

5.Nahitamo ko Yesu ambera Umukiza. Aha simvuga gusa kukubatura mu byaha ngo aguhe agakiza, ahubwo ndavuga kwemerera Kristo akaba ariwe uzajya ugukiza muri byose kandi buri byinshi. Niwemerera Yesu ngo mubane gutya uzabaho ubuzima bushya.

‘’ Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.’’ 2 Abakorinto 5 :17

Jye nemera ko wowe ufite uruhare mu buryo wabanamo n’Imana, imigisha yo mu buzima bwawe uyifitemo uruhare. Ku bwanjye uhisemo ibi bintu uko ari bitanu byarema umusingi w’impinduka mu buzima bwawe. Usabe Imana igufashe.

Witoze kugirira Imana icyizere, wifuze kuyoborwa na yo kandi Kristo abe ugenga ubuzima bwawe, uyihe ubugingo bwawe, umutima wawe, imbaraga zawe n’ubwenge bwawe bwose n’umubiri wawe wose, uzahirwa mu rugendo rw’ubuzima bwawe bwose. Imana igushyigikire mu izina rya Yesu, Amen.