Amabanga ahindura umuntu kuba uwo kwifuzwa(Igice cya nyuma) Pastor Kazura Jules

AMABANGA AHINDURA UMUNTU KUBA UWO KWIFUZWA (Secrets that transform you to become a social man) Igice cya VI

Iyi ni inyigisho ya gatandatu aho turebera hamwe bimwe mu bidutera kubura inshuti cyangwa ubucuti bwacu bukaba buri gihe ubw’igihe gito kandi bidakwiye, kuko twaremewe kubana n’abandi mu mahoro. Mu nyigisho zishize twari twarebeye hamwe eshanu mu mpamvu zitera umuntu kuba atifuzwa, bigatuma abantu batamwiyegereza. Iya mbere yari Gushaka Iteka kuba uw’imbere “KWIBONEKEZA”, iya kabiri yari “SIMVUGURUZWA” UKUDAKURWA KU IJAMBO, (Self-will), iya gatatu yari NDIHAGIJE(Self-sufficient) NTAMUNTU WUNDI NKENEYE, iya kane yari “NDISOBANURA”(Self-justification) BYOSE BITERWA N’ABANDI, iya gatanu yari MBERE NA MBERE NJYEWE (Self centered) NINJYE BYOSE BIBANZIRIZAHO

Turakomeza tureba muri twe imbere, turebe ikidutera kutabana neza n’abandi kandi tubyifuza kandi ari nabyo Imana idushakaho”kubana n’anatu bose amahoro”

iyi ni inyigisho yanyuma isoza izindi eshanu aho twagombaga kureba ku bitandatu biranga umuntu ufite amahirwe make yo gushobora kubana neza n’abandi, intego ikaba kwari ukudufasha guhishurirwa imiterere y’ imitima yacu, maze dufashijwe n’Imana bikaduhesha guhinduka, bityo imibanire yacu n’abandi nayo igahinduka, tukabaho ubuzima bwuzuye inshuti kandi nziza aho duciye hose.
Mu nyigisho ya mbere twari twabonye ko mu bitera umuntu kunanirwa kubana n’abandi harimo:

1. Gushaka iteka kuba uw’imbere “KWIBONEKEZA”

Twari twerekanye ko uyu muntu arangwa n’ibintu bitatu

i. Gushakisha icyubahiro ku ngufu mu buryo bwose bushoboka
ii. Gukorera kugaragara mu bintu byose mu buryo burenze urugero
iii. Guhora asiganwa, arushanwa muri byose (competition)
Mu nyigisho ya kabiri twari twabonye icyo twise:

2. Kudakurwa ku ijambo “SIMVUGURUZWA”

Twari twerekanye ko uyu muntu arangwa n’ibintu bitatu:
i. Kugendana no kubana n’abagushyigikira gusa bakemera ibyo uvuze byose
ii. Gushakisha abamuvuga neza no gukunda kubiyegereza
iii. Gushyiraho umupaka w’icyiciro cy’abantu batagomba kumuhinguka imbare bagira icyo bamubwira
Mu nyigisho ya gatatu mu mpamvu zitera umuntu kunanirwa kubana n’abandi cyangwa akagira inshuti z’agahe gato gusa twari twabonye:

3. Ndihagije “Self-sufficient”

Twarebeye hamwe ibiranga Uwo muntu aribyo:
i. Amagambo yo kwikakaza no kwishongora
ii. Gusenya abandi no gukunda gusebanya
iii. Kubona nta wundi ushoboye.

Mu nyigisho ya kane twarebye:

4. Ndisobanura”Self-justification”

Uyu arangwa n’ibi bikuriki:

i. Ni gake cyane yibonamo ikosa, amakosa ava ahandi
ii. Mu kanwa ke ahorana kwivovota kandi yivovotera abantu cyangwa ibintu.

Turebe icya gatanu mu bitera umuntu kunanirwa kubana n’abandi

5. Mbere na mbere njyewe “ Self- centred”

Twabonye ko arangwa n’ibi

i. Ibintu byose byiza ni njyewe bigomba kubanzirizaho
ii. Yibuka abandi buri gihe ariko abibwirije cyangwa abyibukijwe
iii. Ibyiza byose niwe wabikoze ibyapfuye ni abandi byabazwa
iv. Ntazi guharira abandi
Turebere hamwe icya gatandatu mu bitera umuntu kunanirwa kubana n’abandi

6. Ndibabariye “Self-pity”

Uyu muntu atekereza kandi yibwira ko mw’isi yose ariwe wa mbere ufite ibibazo byinshi kurusha abandi bose kw’isi yose. Atangira kuvuga aganya, arira akarangiza atera impuhwe kandi ibyo abikora ubuzima bwe bwose. ashima gake, nta magambo akomeza abandi agira ahubwo ahora ashaka ko bose bamukomeza kandi bakamuriria kuko yiyumvamo ko ariwe ugowe gusa, ntabwo afasha abandi na rimwe, ntawe akomeza numwe, ahora ashakashaka gufashwa no gukomezwa we ubwe.

A. Ibirangaba ndibabariye

i. Nta jambo rikomeza abandi agira
Kuko yibwira ko ari we ubabaye gusa kw’isi yose, nta muntu uri mu ngorane wamwegera ngo amushakeho inkomezi. Reka nse nkukora ikiganiro na ndibabariye mu gihe nari musanze mfite akabazo nifuza kubona uwo tukaganira kuko bibaho mu buzima.

Njyewe: mwiriwe ndibabariye we

Ndibabariye: twiriwe se bya hehe, hakirirwa abandi njyewe undeke, izuba ryabyukiye iwanjye, imvura nayo niho yabanjirije, indwara zose niho zibarirwa, nawe ngo niriwe winshinyagurira.

Njyewe: nari nje kukubwira ko banyibye ngo ungire inama
Ndibabariye: Bari bakwiba se! uzi ibyo bankoze mu minsi ishize none nawe uritakisha, ninjye bibye naho wowe bagukinishije.
Umubwira ikibazo ufite we akakwereka ko afite nkabyo ukubye karindwi
Yego twese mu buzima tugira ibibazo ariko hari ubwo uba ukenewe ngo nawe ukomeze abandi.

Ef 4:29 “Ijambo ryose riteye isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo uko mubonye uburyo mujye muvuga iryiza ryose ryo gukomeza abandi, kugira ngo riheshe abaryumvise umugisha”.
Umuntu ubaho atura abandi umubababro we mu gihe we adashobora kugira uwo yongeramo imbaraga, abantu baramuhunga

ii. Amaso ye abona ibibi gusa

Kuganira nuyu muntu birarushya kuko kuri we nta kintu kizima kibaho, yumva ko nta muntu uzi akababaro afite, yewe agera naho yemeza abantu ko Imana itamwumva, ibyiza byamubayeho ntabibona ntanabivuga avuga ibibi gusa.

Iyo akubwira ibya Bibiliya akubwira anakwereka abantu bakoze ibitari byiza gusa niyo baba hari ibyiza bakoze byo ntabivuga.
Umunsi umwe ndibabariye ngo yaciye mu nzira ahantu mw’ishyamba maze arisohotsemo bamubaza icyo yaribonyemo maze abara inkuru ati”inzira yose yari amahwa gusa gusa…..” baramubaza bati ese nta n’akarabyo na kamwe karimo? Nawe ati” hari uturabo ariko twivugire iby’amahwa yanyishe”.

Mu buzima twese turababara tugahura n’ibibazo byinshi ariko na none tujya tunabona n’ibyiza. Nk’abana b’Imana bizera, abantu badukeneyeho inkomezi kuko “Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu,kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira. 1 Abakorinto 10:13, nuko rero dukwiye no kwiga kuririmbira no guhimbariza Imana hagati mu buribwe bw’ibibazo kuko ibyo bituma abandi babirimo babona imbaraga z’Imana “Na we ategetswe atyo, abajugunya mu nzu yo hagati, akomeza amaguru yabo mu mbago. Ariko mu gicuku Pawulo na Sila barasenga baririmbira Imana, Ibyakozwe 15:23-34

iii. Yifuza kumvwa ntiyifuza kumva abandi

Nibyiza ko twikorerana imitwaro nkuko bibiliya ibidusaba ariko si abandi bikorera iyawe gusa, sibyiza ko agahinda kaguherana bituma utabona ko n’abandi bababaye kandi ko Imana ishobora kugukoresha mu kubafasha nubwo waba ubabaye kubarusha nkuko ubyibwira. Hariho inkuru y’umukobwa n’umuhungu bakundanye, umukobwa akaba yarapfushije umubyeyi umwe, umuhungu we akaba yari abafite bombi nuko wa musore aza kurwaza nyina kuko ntawundi yari afite yabwira agahinda yirukiye kukabwira wa mukobwa, icyababaje umusore ndetse bikabaviramo gutandukana, nuko mu gihe yari amaze kubwira umukobwa ko ababaye kuko arwajije nyina, undi yahise amubwira ati « reka guteta ahongaho, ko arwaye se nyine umufite, jya kuriririra ahandi, njye urabona ntacecetse» urumva bari gukomeza gukundana bate ?

Muri Bibiliya harimo abasore benshi nkunda, na Yozefu arimo kuko mu gihe yari muri gereza kwa Potifari afunzwe azira ubusa, agahinda ntikamuheranye ngo areke gufasha abandi, nicyo cyatumye abona agahinda kagaragaraga mu maso k’izindi mfungwa bari kumwe, maze anabemeza ko Imana ibasha kumukoresha mu gusobanura inzozi zabo, arazisobanurira kandi iyo niyo yari inzira yo kubohorwa kwa Yozefu Itangiriro 40 :7-8

Nkuko ukenyeye kwegera umuntu ngo agukomeze, anaguhumurize burya niko hari abandi nawe wabasha gukomeza, umuntu uhora aganya gusa, aca abandi intege abantu baramuhunga.
UMWANZURO

Yesu yiteguye kuduhindura no kuvugurura imigendere yacu, kugirango tube abo gushakirwaho inama, abantu bo kwegerwa no kwifuzwa, ngo tugire wa mutima wari muri we, utuma dushakirwaho ibyiza.
Muri make mu gihe hari ibidakwiye mu mutima wawe birasaba ko witekerezaho kandi uko ijambo ry’Imana rikwereka uko uri, si iryo kuguciraho iteka, ahubwo ni imbabazi z’Imana zifuza kukugira uw’umumaro.

Shyira abandi imbere, emera ko abandi bakugira inama kandi aho bibaye ngombwa bigaragara ko wibeshye wivuguruze usabe imbabazi ntacyo bitwaye, emera ko ukeneye abandi uko waba umeze kose ibyo waba warize byose, imyaka waba ufite iyariyo yose, ibyo waba utunze byose, ibyo waba uzi byose, emera aho wakoze icyaha, wishyira amakosa yose ku bandi, emera ibyo wagizemo uruhare ibyagenze neza n’ibitagenze neza uko niko kuba umwana w’umucyo, emera ko abandi nabo bashobora kubona ibyiza mbere yawe cyangwa se ko mushobora kubisangira, ubaha abandi nkuko wifuza ko bakubaha, nkuko ukeneye gufashwa , no guhumurizwa no gukomezwa burya n’abandi bakeneye ko babikubonamo, nguko uko uzagwiza inshuti maze ukabaho ubuzima bukwiye, bwuzuye nkuko Imana ibigushakaho, ubundi ibi byose nibyo bibyara rya jambo ngo « kuko amategeko yose asohorera mu ijambo rimwe ngiri ngo “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda » Garatiya 5 :14 kandi ngo « Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe. Irembo rifunganye »Matayo 7 :12

Pst Kazura Jules