Alarm ministries, Gisubizo ministries hamwe na Healing Worship team bazahurira mu gitaramo gisoza umwaka w’2016

Alarm ministries, Gisubizo ministries hamwe na Healing Worship team bazahurira mu gitaramo gisoza umwaka w’2016, cyateguwe n’itorero Foursquare Gospel Church riyoborwa na Dr Bishop Fidele Masengo. Iri torero ubusanzwe ribarizwa Kimironko ho mu mujyi wa Kigali, risanzwe rizwiho gutegura ibiterane byagutse bihuza amwe mu matsinda n’abhanzi bakomeye mu Rwanda.

Aya matsinda afatwa nka zimwe mu nkingi mwamba mu gisata cya gosipeli mu Rwanda, azataramana n’abakristo b’iri torero hamwe n’abandi bakunzi b’ibihngano byabo kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Ukubuzo 2016 mu gitaramo gisoza umwaka banatangira umwaka mushya w’2017.

Iki gitaramo cyateguwe kimwe n’ahandi henshi kuri ubu aho amatorero aba ategura ibitaramo byo gushima Imana basoza umwaka w’2016 nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera z’umwaka, ari nako bnasengera umwaka ukurikiyeho.