Akira imbabazi z’Imana mu izina rya Yesu Kristo.

“Garuka wa musubiranyuma we, Isirayeli” Niko Uwiteka avuga. Sinzakurebana igitsure kuko ndi umunyambabazi. Niko Uwiteka avuga. Sinzakomeza kurakara iteka. Yeremiya 3:12

Aha, ni nk’igihe umwana mu rugo aba yakoze ikosa, yarangiza agatorongera , yabona umubyeyi we aje, akiruka akajya kwihisha. Hari nigihe aba atakoze ikosa rimwicisha, wenda ari n’akantu gato, ariko umutima we ukamwemeza ko iwabo baribumwice, cyangwa bakamukubita cyane. Noneho igihumuriza wa mwana, ni ukumva umubyeyi we amwinginga ngo nahumure ntibari bumukubite! Imana ishimwe.

Burya koko Imana ni umubyeyi ukurikije imvugo yayo “Sinzakurebana igitsure kuko ndi umunyambabazi” “Sinzakomeza kurakara iteka.”! Ayiweee mbega kwinginga n’ijwi ryoroheje!

Mu buzima bwacu bwa gikristo, amakosa abaho, n’ibyaha bijya biducika tukabikora, ikibi ni ukubikora wabigambiriye. Muri Zaburi, Dawidi yigeze gusenga ngo ujye urinda umugaragu wawe gukora ibyaha by’ibyitumano. Ikibazo kibaho ni ukutamenya gusaba imbabazi, cyangwa se wanazisaba, ntiwizere ko wazihawe. Ikintu cyo kutakira imbabazi, ni imwe mu ntwaro satani akoresha ashaka kutwihebesha ko Imana yadukuyeho amaboko,kutubuza ubugingo, ariko hamwe n’iri jambo “Akira imbabazi z’Imana mu izina rya Yesu Kristo”

Mu gitabo cy’Umugenzi, iyi ntwaro satani yarayikoresheje ashaka kwihebesha Mukristo ko n’ijuru atazarigeramo, asanga mukristo yarasobanukiwe icyo bita kwakira imbabazi ukanaziyumvamo. Satani yamwibukije ngo ahantu yageze akayoba inzira, ahantu ngo yashatse gusubira mu byaha aho yavuye, akamubwira ati kubera ibyo byaha wakoze, n’ijuru ntuteze kuzarigeramo kuko nyiraryo wamubabaje. Maze Mukristo asubiza satani/ apoluoni ati ahubwo ibyaha uvuze ni bike ugereranije nibyo nakoze, ariko byose, Umwami wanjye yarabimbabariye! Imana ishimwe cyane, ubwo kandi kuri icyo, aba anesheje satani.

“ Icyo nshaka kimwe ni uko wemera ibyaha byawe, ibyo wacumuye ku Uwiteka Imana yawe” Yeremiya 3:13 . Humura Imana ni Inyembabazi, akira izo mbabazi mu izina rya Yesu. Ibihe byiza