Aho wowe ntiwaba uba mu idini ariko utarihurira na Yesu ubwe? Soma ubu buhamya

Ubu nabwo ni bumwe mu buhamya butandukanye bw’Imana yagiye yiyereka mu buryo butari bumwe. Ushaka kubukurikira neza wasura urubuga rwa gikristo mu rurimi rw’igifaransa ari rwo www.topchretien.com ukabona byinshi kuri bene aba bantu.

Ubw’uyu yitwa Patricia, yahoze aba mu idini y’Abahamya ba Yehova, ariko we ubwe yihamiriza ko Atari azi Imana ariko Yesu akaza kumwiyereka hanyuma akabona umurongo mwiza w’agakiza. Umuntu ashobora kuba mu idini runaka, yarahuye n’uriyoboye ariko atarahura na Yesu, nyiri ugupfira itorero. Niyo mpamvu mu gihe usoma ibi, tukwifuriza aho waba ubarizwa hose guharanira guhuhra na Yesu ubwe kndi ku giti cyawe. Reka dukurikire ubuhamya bwe.

‘’Navukiye mu muryango w’abagaturika ariko njye ntabwo nari umwizera wabo.
Ubwo nari mfite imyaka 20 nibwo natangiye kugira inzara n’inyota byo kumenya Imana ndetse no kuyishakisha, nibwo ninjiye mu bahamya ba Yehova ntangira kujya nsengana nabo, ninabwo natangiye kwiga Bibiliya mara imyaka ine.

Namenye amateka yose ya Bibiliya, mfata imirongo myinshi mu mutwe ariko mu byukuri umutima wari ugifite inyota y’Imana kandi numvaga ntagihinduka. Nafashe Bibiliya yanjye ndayibika, sinongera no gusubira mu rusengero, niyemeza kwituriza kugeza ubwo nzabonera Imana.

Nari mfite ibibazo byinshi nibaza ntashobora kubonera ibisubizo, natangiye kujya ngenda njyenyine, mfite umubabaro utabaho, natangiye no kujya ninywera itabi rimwe na rimwe.

Muri iyo minsi naje kumva abantu bavuga Imana kuburyo butuma mbyumva neza, numva biramfashije ariko ntangira kwibaza mu mutima niba nguma mu bahamya ba Yehova cyangwa niba nzajya njya gusengera muri abo bakristo mu itorero ry’ububyutse. Nibazaga ahari Imana muri ayo matorero yose nabagamo! Cyari ikibazo kinkomereye nari mu marira ntakizere mfite.

Natangiye gusengana umutima wanjye wose, nsaba Imana ko niba koko ibaho imenyesha aho nayisanga, Imana ntiyatinze kunsubiza, numvise ijwi rimbwira ngo ninjye Yesu wagupfiriye, yambwiraga ko ibyaha byanjye aribyo byamuteye kujya kumusaraba, yambwiye ko ankunda urukundo rwinshi kandi ko ashaka kunyobora, iryo jwi ryambwiye guhaguruka riranyobora nerekeza murusengero ntangira gusenga. Kuva ubwo nakiriye umutima mushya gukekeranya kurarangira.

Naje gushaka umugabo nawe ukorera Imana ndetse na bamwe mubo mu muryango wanjye barakijijwe. Ndashimira Imana kubw’igitangaza yankoreye njye ubwanjye ndetse no kubw’umuryango wanjye.

Ni kenshi umuntu abwira abantu kwikomeza ku Mana ngo banone icyerekezo cy’ubuzima ntibabyumve, ariko nshuti iyo wikomeje ku Mana irakwiyereka. Hari ubwo uba mu rusengero umeze nk’utazi nawe ubwawe icyo ushaka ariko Yesu ni mwiza iyo umushakanye umutima wose, arakwiyereka. Nanjye yaranyiyeretse rero ndahamya ko nawe yabigukorera kuko ntahinduka, uko yahoze kera, uyu munsi niko ari ari kandi niko azahora iteka ryose.