Aho imbabazi z’Imana zihurira n’icyubahiro cyayo Dr Ivan

AHO IMBABAZI Z’IMANA ZIHURIRA N’ICYUBAHIRO CYAYO

Amaganga ya Yeremiya 3: 22, 23, 25: "Imbabazi z’Uwiteka nizo zituma tudashiraho, kuko ibambe rye ritabura, zihora zunguka uko bukeye, umurava wawe ni munini", Uwiteka abereye mwiza abamutegereje, n’ubugingo bw’umushaka, Imbabazi ze nizo zituma tudashiraho, zihora zunguka uko bukeye, buri gitondo hari imbabazi nshya nshya.

Ubusanzwe imbabazi mu ndimi z’amaghanga ni Grace = kwemerwa = faveur = guhabwa ibyo utari ukwiriye. Hari ubuntu buhora bugwira uko bukeye n’uko bwije, butubashisha gukora ibyo abandi bananiwe kuva cyera, Ugakora kamwe gusa kagahindura amateka burundu. Mbega kuri uyu munsi, hari icyo ushaka kubwira Imana? Ni ayahe mateka ushaka guhindura mu bugingo bwawe? Ni uwuhe mwanzuro ugomba gufata, hari icyemezo ugomba gufata".

Ijambo ry’Imana riratubwira ngo buri munsi ujyana n’ibyawo, niyo mpamvu udakwiye guhangayikira iby’ejo. (Matayo 6,34) Ntiwasanga hari umunsi utambuka imbabazi cyangwa ubuntu wagiriwe bwuzuye kuko ntabwo wakoresheje? Imana yaturemye izi imiremererwe yacu, yibuka ko turi umukungungu mbese ko turi amanyantege (Zab 103: 14).

HARI ICYO DUSABWA KUGIRA NGO TUBONE IMBABAZI

Zaburi 103: 11: Nk’uko ijuru ryitaruye isi, ni ko imbabazi Uwiteka agirira abamwubaha zingana".

1) Notion Distance/Puissance: Nk’uko ntawe uragera ku mpera z’ijuru, ni ko imbabazi Imana igutegurira udashobora kuziheza cg kuzirangiza. NTIKINISHWA, NTIKORWAHO. (Zaburi 103: 13: nk’uko ise w’abana abagirira ibambe, niko Uwiteka arigirira ABAMWUBAHA".

2) Notion Affection: urukundo rw’umubyeyi, abamwubaha, reka Imana ibe iy’ibanze mu buzima bwawe ubundi wirebere.

INGARUKA ZO KUDAHA ICYUBAHIRO IMANA

I) DawIdi ntiyatsinze Goriath kuko yari umuntu w’igitangaza mu maso y’Imana, icyamugize udasanzwe ni uko yasobanukiwe ko Imana ye ikomeye ku cyubahiro cyayo, Maze arayubaha arayubahisha mu byo yakoraga, nawe imbabazi azihabwa ubudasiba, umusubizo, umunsi ku wundi kugera aho Imana ivuga ngo dore umuntu ufite umutima unezereza! Tubisanga mu 1Sam17,41-51: Dawudi arwana na Goriath…… 43: Akwena Dawudi mu izina ry’Imana ze, …45: nje ku bw’Imana ya Israel wasuzuguye …..47: kuko imbaraga ari iz’Uwiteka.

Goriath yazize gushaka kwigira akamana!!! Dawudi ahabwa intsinzi kuko yubashye imana.

II) IBYAKOZW 2: 21-24: urupfu rwa Herodi.

Uko wakomera kose, uwo waba uriwe wese, icyubahiro cyayo ntigikorwaho, ni Imana ikomeye ku cyubahiro cyayo. Herode yari yaramaze abantu b’Imana abica, yewe na Petero yari yamufashe arafunga ariko abana b’Imana barasenga, Abantu bari baramenyereye ko yica, ariko bigeze kuri Petero Imana iti “oya uyu ntumwemerewe, ninjye njyenyine ufite ijambo rya Nyuma kuri uyu.
23: Atangiye gufatwa nk’Imana, iti: “ aha ho Herode urakabije”, Iramukumbanya Agwa inyo umwuka urahera ngizo ingaruka zo gushaka kwiha icyubahiro cy’Imana

Nshuti ya Yesu, kubaha Imana ni ibyayo byose, ijambo riratubwiye ngo ni ho hari urufunguzo rw’IMBABAZI ku Mana, kubaha Imana bikuviramo gufatwa nk’umwana w’Imana, Imana ikakugirira ibambe nk’umwana, kubwo KUBAHA IMANA NI IBYAYO BYOSE. "Zab138: 8, Uwiteka azatunganya ibyanjye rwose, Uwiteka imbabazi zawe zihoraho iteka ryose, ntureke imirimo y’intoki zawe".

Dawudi yari asobanukiwe ko gahunda y’Imana ku bugingo bwe ari ibyiza atari ibibi (Yeremiya 29: 11). Uyu mugabo yari azi gukora ku mutima w’Imana pe! Ngo “ Mana kuko ugira imbabazi nyinshiiii, ntiwareka kuzigirira njyewe Dawudi kandi ibyanjye byose ari imirimo y’amaboko yawe Mana!!! Ese uziko nawe uri umurimo wavuye ku bushake, ku maboko y’Imana?

Nusenga Imana yawe muri ubwo buryo, izakorwa ku mutima, niba nta na gahunda yari ifite yo gusubiza vuba, izakorwaho isubize, Kuko idashobora gutererana umurimo w’amaboko yayo. Mana ungirire neza uyu munsi, kuko menye ko ndi umurimo w’amaboko yawe.

ISENGESHO

Duciye bugufi imbere y’icyubahiro cyawe mana; warakoze mana kuko nsobanukiwe ko ndi umurimo w’amaboko yawe; ndagusaba imbabazi, aho natukishije izina ryawe; guhera uyu munsi, ndashaka kukwubahisha, uko ntigeze mbikora mbere; maze imbabazi zawe ziture kuri njye, ziture mu rugo rwanjye, mbane nazo mu kazi nkora, kugeza ubwo yesu kristo, azagaruka kujyana itorero. Urakoze data, urakoze yesu, urakoze mwuka wera!
Amen, amen, alleluiaaaa.

Dr. Twagirashema Ivan