Agakiza ni ubuntu ariko ubwami bw’Imana buratwaranirwa

Uhereye mu gihe cya Yohana umubatiza , ukageza none ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga. Matayo 11:12

Aya magambo Yesu yayavuze ubwo yaramaze kwakira ubutumwa bwa Yohana wari muri gereza, uyu Yohana niwe wari warahanuye ibya Yesu ni wawundi wabwiye abantu ko abatirisha amazi ariko ko hari uzaza we ubatirisha umwuka n’umuriro, Yohana rero igihe cyaje kugera arafungwa, azira izina rya Yesu, nuko rero ubwo yari muri gereza aza kumva ibyo Yesu akora niko kumutumaho amubaza niba koko ari we ukwiriye kuza cyangwa niba hari undi bagomba gutegereza.

Yesu ntabwo yigeze azuyaza ahubwo yabwiye abigishwa be kujya kumubwira ibyo babonye, icyo gihe impumyi zariho zihumuka, ibipfamatwi byumva, n’ibirema bihaguruka, abatuma kumubwira kandi ko hahirwa uwo ibye bitazagusha.

Biratangaje kugisubizo Yesu yari ahaye Yohana, uyu mugabo yari yibereye mu bibazo ariko agasubizwa gutya, igitangaje kuruta ibindi n’ uko uyu Yohana byaje kurangira yishwe aciwe umutwe, wakwibaza uti kuki Yesu atahageze ngo amutabare amukure muri gereza ataricwa nabi gutyo?

Igisubizo yaragitanze haruguru: Uhereye mugihe cya Yohana umubatiza , ukageza none ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga. Matayo 11:12.
Uyu mugabo yagombaga kuba ikitegererezo cy’ukuntu ubwami bwo mu ijuru bukomeye, umuntu asabwa gutwarana kugeza kumunota wa nyuma, ibi byerekana ko Imana yagutabara cyangwa ntigutabare wowe umurimo wawe wo gukiranuka ugomba kuwukora kugera umwuka uheze.

Hari igihe usanga umuntu asenga ukibaza bikakuyobore, hari abavuga bati” Mana ibi nutabikora turamenya ko utari Imana” abandi bati “ Niba uri Mana wigaragaze” rimwe na rimwe ugasanga ni kudasobanukirwa neza Imana babwira iyo ari yo.
Aha rero niho Yesu yabonaga ko hashobora kuzavamo ubuyobe, ubwami bwo mu ijuru ntabwo ari ubw’amagambo ahubwo bidusaba imbaraga zacu zose, Imana yahagaragara cyangwa ntigaragare yo ntacyayibuza kwitwa Imana kandi nta cyabuza ibindi bitangaza gukoreka.

Imana yatangiye agakiza ubuntu ariko kujya mu ijuru biratwaranirwa, ndetse n’indi migisha yose yo mu gakiza Imana igusaba guhagarara ku munara ukarindira icyo izakora. Iyo umuntu akijijwe ntabwo biba bihagije, bisaba umuntu gutwarana kugira ngo azaragwe ubwami bw’Imana, kuko Bibiliya ivuga ngo iyo umukiranutsi asubiye inyuma umutima w’Imana ntumwishimira.

Biradusaba ubutwari no kwihanganira ingorane, ubundi Imana izaduha imbaraga zo kunesha kugeza ku munota wa nyuma, Amen.