Agakiza kavugwa mu matorero ni iki kikaranga ?

Hirya no hino usanga umwe avuga ngo yakiriye Agakiza, undi ati " Ntukijijwe." Ibyo byose bigaragara mu matorero ya Gikirisitu, hari ababitangaho ubuhamya bashingiye ku nyandiko za Bibiliya bitwaza nk’intwaro ikomeye.

Ku buhamywa bwa babayeho kera mu gakiza, Umuvugabutumwa Hakizimana Justin, wo mu itorerero rya ADEPR ku Muhima mu Mujyi wa Kigali, hari ubuhamya bw’abakera atanga nk’ibyitegererezo by’agakiza nya gakiza.

Ni uko ubwo tugoswe n’igicu cy’abahamya bangana batyo twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba , dusiganirwe aho dutegekwa, dutumbira Yesu wenyine ari we banga ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere, ntiyita ku isoni zawo yicara iburyo bw’intebe y’Imana (Abaheburayo 12,1-2)

Kuki tuvuga ijambo “Agakiza nyagakiza”

Iyo tuvuze ijambo agakiza nyagakiza duhita twumva ko hariho n’agakiza katari nya gakiza bisobanura ingirwa-gakiza cyangwa agakiza katari ukuri, agakiza ko kubeshyabeshya, ako niko dusangana abantu bibera mu rusaku gusa rwo gushima Imana ariko bo Imana itabashima.

Agakiza kuzuye

Iyo twitegereje iminsi ya nyuma duhagazemo ukitegereza ibyo abantu babamo cyane cyane abitwa ab’Imana ukanasoma ibyanditswe byera wibaza niba koko agakiza kakiriho kuko usanga imibereho y’abizera dusanga muri Bibiliya itandukanye cyane n’iyo abizera tubona muri iyi minsi yacu.

Ubwo aba kera bari bazinutswe Isi n’ibyayo, ab’ubu bo bakunda Isi cyane ndetse n’inyigisho za none zitirirwa kuba ijambo ry’Imana nubwo atari ryo usanga zikundisha abantu Isi. Abatubanjirije tuvuga bari bazinutswe Isi bakirinda kurangazwa nayo bagahamya ko mu Isi atari iwabo burundu ahubwo bakishimira kuzabana n’Imana (Abaheburayo 11,13-16).

Ivugabutumwa ryeze muri iki gihe usanga kenshi ari ivugabutumwa ryo gutera abantu morali, ivugabutumwa ryita ku iterambere ry’Isi aho kwita ku iterambere ryo mu Mwuka, rikundisha abantu Isi aho kubakundisha Imana byimazeyo.

Gusa nubwo bimeze gutyo ijambo ry’Imana riraduhumuriza aho ritubwira ngo urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze rwanditseho iki kimenyetso ngo Uwiteka azi abe… (2 Tim 2,19) kandi rikongera rikavuga ngo abazi Imana yabo bazakomera bakore iby’ubutwari (Daniyeri 11,32).

Hari ijambo ry’ikilatini rivuga ngo "Nili novi sub sole”, risobanura ko nta gishya kiriho ibintu byose ni uruhererekane gusa wenda ibihe nibyo bitandukanye na tekinologi (technologie) birumvikana ko yahinduye uburyo bwinshi bikorwamo.

Ku ntangiriro ikintu kiba ari umwimerere ariko uko ibihe bigenda biha ibindi hakabaho kwigana, abantu bakigana cya kintu kigata umwimerere (originalité) wacyo.

N’agakiza rero ni uruhererekane rw’abantu bo mu bihe bitandukanye, ku itangiriro ry’agakiza tuhabona abatubanjirije bahawe ubutumwa bwuzuye, ariko nyuma uko ibihe byagiye bisimburana ubutumwa buhererekanywa ni nako abantu bagiye bagira imyumvire itandukanye ku by’agakiza kubera ubutumwa bwatakaje ireme ryabwo.

Iyo umuntu ahawe ubutumwa akabugeza k’uwundi nawe akabubwira undi nawe agakomeza gutyo, uko bwabanje siko bukomeza kugera ku wundi bugifite umwimerere.

Ubutumwa bwa nyuma bujya kugera ku muntu wa nyuma ubwa mbere hari ibitakirimo kandi wenda byari n’ingenzi (ibyo batahaye agaciro) ubwa kabiri hari ibyongewemo bitari birimo kenshi bidafite umumaro cyangwa se bitari n’ukuri.

Agakiza ka mbere k’abatubanjirije

Uko ibihe bigenda bisimburana n’ibintu bigenda bihinduka cyane. Amajyambere araza, imico igahinduka, ubwenge bukagwira.

Uko ibintu bihinduka ni nako iby’agakiza bigenda nabyo bimenyerwa, bigahindagurika. Uko mu bihe bitandukanye ubutumwa bwagiye buhererekanwa ni nako hari byinshi by’ingenzi byatakaye kandi ni nako hari byinshi byongewemo bidafite umumaro ku by’agakiza.

Niyo mpamvu ubutumwa nubwo burushaho kuvugwa no kwamamazwa kubera n’ikoranabuhanga (technologie), ririmo Radio, Television, internet n’ibindi ariko nanone ni nako abanyabyaha bagwira n’abantu bakarushaho kuba babi ari nako bajya kure y’Imana kurushaho.

Kugira ngo rero tugire agakiza nyagakiza biradusaba kugaruka ku batubanjirije kuko nibo dukuraho kandi tukanasangana agakiza k’umwimerere.

Twibaze ngo babagaho bate, baranzwe n’iki, bifataga bate, bitwaraga bate, muri macye twige ubuzima bwabo.

Bibiliya imaze kuvuga ku buzima bwabo mu Baheburayo yakomeje ivuga ngo nuko natwe ubwo tugoswe n’igicu cy’abahamya bangana batyo twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye. ( abaheburayo 12,1)

Mureke rero tubigireho ; naho ubutumwa bw’iki gihe ni ubwo kwikururiraho abayoboke n’ubwo kwirinda ko hari abatuvaho babonye ko inzira y’agakiza ari inzira ifunganye.
Ubundi ugasanga ni ubwo kugira ngo abantu batwemere batuvuge neza, nyamara ijambo ryo riravuga ngo muzabona ishyano nibabavuga neza (Luka 6,26).

Ibyaranze abatubanjirije muri rusange

• Basize byose
• Kwizera
• Gusenga
• Kubaha Imana
• Kumaramaza
• Urukundo
• Imbaraga z’Umwuka Wera
• Impano z’umwuka wera
• Guhara amagara
• Kwitanga
• Kwihangana
• Kumvira Imana
• Gukunda ijambo ry’Imana
• Kwita kucyo Imana yabavuzeho
• Guhamya koko
• Gukiranuka koko
• Ibyiringiro bidakama
• Umubano wihariye n’Imana
• Kwicisha bugufi
• Kwirinda no kuba maso
• Kwihanganira imibabaro yo mumuhamagaro

Ubutaha tuzagenda dufata ingingo ku yindi tuyisobanura ijambo ku ijambo kugira ngo turusheho kumenya uburyo abatubanjirije bari babayeho n’uburyo bababanaga n’Imana nuko bayinezezaga ikaba idakorwa n’isoni zo kwitwa Imana yabo.