Abizera bashya barenga 200 muri Irani na Afuganisitan babatirijwe hamwe

Abizera bashya 214 bo muri Irani na Afuganisitani babatirijwe rimwe mu umubatizo wabereye muri Irani.

Abizera bashya bo mu matorero 8 ya gikirisitu yishyize hamwe ategurira hamwe umubatizo ndetse bahana ubuhamya bw’ukuntu Yesu yahinduye ubuzima bwabo.

Intego z’inyigisho zigishijwe kuri uyu munsi w’umubatizo zagiraga ziti “Yesu ahindura ubuzima” ndetse bamwe batanga ubuhamywa bw’uburyo Yesu yahinduye ubuzima.
Uwitwa Mohammad yavuze ko yahoze ari icyihebe muri bamwe biturikirizaho ibisasu, ariko Yesu yahunduye ubuzima bwe n’imibereho ye.

Uwitwa Morad yifuzaga igihe cyose kumenya ukuri aza gusobanukirwa nyuma yo asomye igice cya 3 cy’urwandiko Pawulo yandikiye Abaroma.

Uwitwa Sahar we yavuze ko akurikije amateka ye ntabwo yumvaga ko yabohoka ku mateka ye yashize, ariko Yesu yarabikoze aramubohora.

Nubwo bigoye kuvuga ubutumwa bwiza mu burasirazuba bwo hagati ariko burakirwa kuko abizera bashya bari kwiyongera muri Irani na Afuganisitani nubwo ari ibihugu bituwe n’umubare munini w’abayisiramu.

Malachie@agakiza.org