Abitabiriye igitaramo kuri EAR Remera bakebuwe kugaruka ku rukundo rw’abana b’Imana

Kuri iki cyumweru tariki 19 Werurwe 2017, ku itorero EAR Rmera-Giporoso habereye igiterane gikomeye cyari cyateguwe n’urubyiruko rubarizwa muri iri torero ku bufatanye n’itorero muri rusange.


Mu gitaramo abantu baramye

Iki giterane cyatangiye mu masaha ya nyuma ya sa sita kitabiriwe n’itsinda ry’abaririmbyi Gisubizo Ministries ndetse na Altar of Praise and Worship ryo muri EAR Remera bafashije imbaga y’abakitabiriye kuburyo guhembuka mu buryo bw’Umwuka babinyujije mu bihimbano by’indirimbo zabo.


Gisubizo Ministries bahimbaza Imana

Umuvugabutumwa Gonza Mark, wigishije ijambo ry’Imana muri iki gitaramo yibukije abakitabiriye ko urukundo ruri hagati y’Imana n’abana bayo ari igihango gikomeye agereranya na ADN y’Imana. Kuri iyi ngingo yashishikarizaga abantu kongera kuvugurura imbuto y’urukundo muri bo kuko ari cyo kirango kigaragara hagati y’abana b’Imana.

[email protected]