Abisirayeli mu butayu bariye umutsima w’abakomeye.

Bose barya umutsima w’abakomeye.
« Ba sogokuru bacu bariraga manu mu butayu nkuko byanditswe ngo : ‘Yabahaye kurya umutsima uvuye mw’ijuru’. » (Yohana 6 :31) Na none kandi, « Ibagushiriza manu yo kurya, ibaha ku masaka yo mw’ijuru.Bose barya umutsima w’abakomeye, iboherereza ibyokurya byo kubahaza rwose. » ( Zab 78 :24 )

Abisiraheri batubonye barabazanya bati iki ni iki ?kuko batamenye icyo ari icyo. Mose arababwira ati ibyo ni ibyokurya Uwiteka abahaye ngo murye. (Kuva 16 :15)

Imana twizeye ni Imana y’inyamaboko, ni umukire uruta abakire bo mw’isi. Ifite ubutunzi burenze ubwo umuntu yatekereza.Ifite za stoke z’ibintu by’inshi umuntu atamenya. Iyo niyo Mana dukwiriye gusenga no kubaha. Yahaye abisiraheri ibiryo bari mu butayu aho bamaze imyaka mirongo ine, ibagaburira, manu itarigeze ishira muri stoke yayo. Kandi bibiliya iratubwira ngo bose bariye umutsima w’abakomeye.

Imana yarabubashye ntiyabaha ibibonetse byose, ahubwo ifata ku masaka yo mw’ijuru ifata umwanya wo kuyatunganya, ikoramo umutsima irawubaha. Amen. Iyo ibasuzugura, ntiyari kubura utundi tuntu twa ntatwo ibaha.Yari no kuboherereza inzige cyangwa utundi dusimba tubi akaba aritwo tubatunga kandi ntibapfe. Ariko Imana yacu yubaha abantu bayo ishimwe. Bibiliya itubwira ko baryaga bagahaga nubwo bitababujije kwitotomba ngo barashaka n’inyama. Uko niko umuntu ameze ntanyurwa.

Ikindi Imana yari iri kubajyana mu gihugu bazaboneramo amata n’ubuki : ariko ntibatekereze ko kugira ngo ubone amata harimo akazi kenshi kajyanye no kuragira, kuvuza n’ibindi… kugira ngo uzabone amata. Ubuki, kugira ngo buboneke, ntibyoroha bisaba kworora yemwe no guhakura nukwemera ko inzuki zikudwinga. Ariko manu, kwari ukunama gusa no gutoragura kuko zabaga zaguye hasi. Mbese icyoroshye ni iki ?

Ushobora kuba utanyuzwe n’ibyo Imana iri kuguha ubu, ukabigaya kandi Imana yo ibona yaraguhaye umutsima w’abakomeye. Byakubera byiza unyuzwe, kuko nutanyurwa, uzakora icyaha nk’icy’abisiraheri bakoze bikabaviramo urupfu. Nezererwa iby’ufite, ni byiza Imana yabonye ko aribyo bigukwiye mu gihe nk’iki, bitabujije ko izaguha amata, ikaguha n’ubuki ariko aho bigeze shima.Mbese urashima Imana? Cyangwa uri kubona wowe ahubwo itanakuzi?

Imana igufashe kwakira no kunyurwa n’ibyo Imana yaguhaye.Iguha ibyo ufite ubu, ntiyashyizeho akadomo, ahubwo yitegura kuguha n’ ibindi byiza.

Ihangane rero utegereze, imbere hari ibyiza nubwo nabyo bizaza biherekejwe n’ibigeragezo byabyo.
Urugero: ushobora kuba wumva ushaka ” permis de conduire” cyangwa uruhushya rwo gutwara imodoka.Utarayibona ntacyo upfa na police yo mu muhanda. Noneho umaze kuyibona, ninde bafashe afite umuvuduko ni wowe, ninde bafashe adafite “ controle technique”, ni wowe, ninde utishimye kuko ubwishingizi bw’imodoka bwashize ubundi bugatinda kuboneka? ni wowe, n’ibindi byinshi… Mbese ye, urabibona ute?

Shimira Imana iby’aka kanya, wirinde kwitotomba no kwiganyira Imana ntizakureka. Ni Boss mukuru, ntazakureka kandi ntawe asaba ubufasha ngo ahaze kwifuza kwawe.Komera rindira mubigendanemo neza, Imana izakugirira neza. Izere. Amen.