Abayisilamu 1268 babatijwe nyuma yo kwizera Yesu

Umuryango wa Gikristo,Bibles pour le Moyen Orient uratangaza ko guhera ku itariki ya 17 kugeza kuya 20 Ukwakira hamaze kuba umubatizo inshuro 127 mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati, muri Aziya no muri Afrika; abahoze ari Abayisilamu 1268 bakaba barahamije ku mugaragaro ko bizeye Yesu Kristo.

Muri Arabiya Saoudite honyine abayisilamu 613 bagiye mu mazi menshi ahantu 72 hatandukanye. Pasteri Paul umuyobozi w’uyu muryango avuga ko bagomba kwitonda cyane bakirinda kugira ngo uyu murimo wo kubatiza utagera mu matwi y’abahezanguni b’abayisilamu.

Nkuko uwo mu Pasteri akomeza abivuga ngo ntacyo abo bayisilamu badakora ngo baburizemo umubatizo.

“Umutwe w’intagondwa z’abayisilamu wagabye igitero ku rusengero aho abakristo bacu bagombaga kubatizwa. Ntitwasobanukiwe uko byagenze nyuma yo guterana amagambo habaye isahinda, polisi iba ariyo ibihosha.’’

Mu rundi rusengero Al Muthalib, umwe mu bayobozi bawo yavuze ko intagondwa z’Abayisilamu zibonye ibikorwa byaberaga ku rusengero ngo zaketse ko hashobora kuba hari ikintu nk’ibatizwa kigiye kuba, niko kugaba igitero aho, bagerageza kwinjira mu rusengero ku ngufu, nyuma ariko umwe muri bo yaje gukomereka yurira nibwo abandi bose bamujyanye kwa muganga, birangirira aho.

Ngo hari igihe abategetsi ubwabo cyangwa polisi aribo barwanya icyo gikorwa cyo kubatiza. Igihe kimwe ubwo yari arimo kubatiza yaje kumenya ko polisi ije kubafata, muri ako kanya ahita ahisha “Yorodani”,(piscine, ikizenga yabatirizagamo) Polisi igeze aho ibura ikimenyetso na kimwe, isubirayo.
Ibitangaza mu mubatizo.

Nubwo ariko hagiye haba ibyo bibazo, hari ahandi Imana yagiye igaragaza ukuboko kwayo(ibitangaza)

Umukristo witwa Salmath yavuze ko igihe kimwe hagiye kuba umubatizo ngo babonye urumuri rw’inyenyeri rumanuka rugana ku kidendezi (yorodani), amazi ngo yatangiye kubira azana urufuro, umwotsi uracumba, ariko ngo ntiyatwikaga, ibyo byarakomeje kugeza igihe bose babatizwa, nyuma kandi bose bahita babatizwa mu Mwuka Wera.

Komite iyobora uriya muryango n’amakipe yose akora uwo murimo wo guhindurira abantu kuri Kristo barashima abantu babasengeye bose, kandi babasaba gukomeza ngo uwo murimo ukomeze gutera imbere, Abayisilamu benshi bahinduke bakizwe.


Actualite chretienne

Adolphe MITALI