Abasaga 50 bakiriye Yesu mu giterane cyo kwegurira Imana urusengero rwa Assemblies of God reconciliation mission church (RMC).

Nk’uko byari biteguwe tariki ya 30 Werurwe 2014 Itorero rya Assemblies of God Reconciliation mission church ( RM C) rya Remera ryakoze umuhango bise uwo kwegurira Imana urusengero rwabo, abasaga 50 bakira Yesu barakizwa abandi nabo barahembuka.

Uyu muhango wo kwegurira Imana uru rusengero ruherereye mu karere ka Ngoma, mu ntara y’uburasirazuba, wabanjirijwe n’ibiterane byamaze iminsi ibiri, guhera kuwa gatanu tariki ya 28-29/03/2014, harimo Igiterane cy’abana basagaga 400 ndetse n’abakuru, byose bikaba byari byitabiriwe n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Musenyeri MUVUNYI Louis wo mu itorero rya Anglican Diocese ya Kigali, PASTOR Terry Bates wo mu itorero rya Faith Church ryo muri OKLAHOMA city, ho muri Leta z’unze ubumwe za Amerika na Missionary Garry Shirley wigishije abana n’abandi batandukanye. Hari kandi abaririmbyi nka Rebecca, Group new life, Furaha ndetse n’ Amakorari yo mu itorero rya Assemblies of God Remera, Kayonza ndetse na Kabarondo.

Pasitori Terry Bates wigishije ijambo ry’Imana, yavuzeko kwegurira Imana urusengero rwubatswe ari byiza, ariko kugirango icyubahiro cy’Imana no gukora kwayo kugaragare mu rusengero, byaterwa n’uko imitima y’abantu ariyo yabanza ikegurirwa Imana, naho Pasitori Karekezi Manzi umushumba w’uru rusengero mu butumwabwe, ngo asanga itorero ryagize umugisha rikabona ababyeyi bariba hafi, ashimira byimazeyo itorero Faith Church ryo muri OKLAHOMA city ryabafashije kubaka uryo rusengero, hamwe n’itorero rwa Assemblies of God ku rwego ry’igihugu, yongeraho kandi ko muri kamere y’umubyeyi atareka umwana ngo yibesheho atarageza igihe, bityo akaba yizeye ko bazakomeza kubaba hafi.

Manzi akomeza avuga ko itorero rigiye gukomeza ibikorwa byivuga butumwa, hamwe n’ibikorwa birishyigikira, nko gufasha abaturanyi bo mu mudugudu uru rusengero rwubatsemo mu buryo bwo kubigisha kwihaza mu mirire, no kwigisha cyane cyane urubyiruko imyuga yo kwiteza imbere. Itorero ayoboye ngo rikaba rinafite gahunda yo kubakira abana amashuri ndetse no kubaka ikigo cy’amahugurwa atandukanye ahoraho mu minsi iri imbere, ibi biterane bikaba byaritabiriwe n’abasaga 1000, bikaba birasize abasaga 50 Bakiriye Yesu barakizwa, ubu itorero rikaba ryatangiye kubakurikiranira hafi ngo bigishwe inyigisho z’ibanze zigendanye n’imyizerere ya gikirisitu.

By Ernest RUTAGUNGIRA