Abasaga 5,000 ni bo bakiriye agakiza mu biterane by’itorero Agape Evangelistic Pentecostal Church, Kabuga

Hashize amezi atatu itorero Agape Evangelistic Pentecostal Church rishinze Paruwasi i Kabuga muri Kigali, nyuma yo kumara igihe kinini rikorera i Kanombe. Iryo torero ry’i Kabuga ubu ririmo kwaguka cyane, ndetse umuyobozi waryo aratangaza ko banamaze kugura ikibanza basigaje kubaka ngo bave mu nkodeshanyo.

Mu rwego rwo kuvuna no kubwira abantu icyo Imana ibashakaho, muri iki cyumweru duteye umugongo ku bufatanye na Global Field Evangelism, itorero Agape risoje ibiterane bitandukanye byaberaga mu masoko, ku mihanda, mu mavuriro, mu bigo by’amashuri n’ahandi hose hahurira abantu benshi.

Ibyo biterane byamaze iminsi itandatu nk’uko Pastor Isaie Baho yabidutangarije, ari na we washinzwe kuyobora iryo torero rya Kabuga. Abantu bakirijwe muri ibyo biterane bose hamwe barasaga ibihumbi bitanu (5,000) bakaba baragiye batoranya aho basengera habegereye.

Pastor Isaie Baho akaba yakomeje adutangariza ko bagiye gukurikirana abakijijwe ku girango badasubira inyuma, ahubwo bashikame mu byo bizeye bityo barusheho gukura mu mwuka kuko biba bitoroshye kuva mu byaha burundu nk’uwari asanzwe ari umujura, umusambanyi n’ibindi.

Gusa Pastor Baho avuga ko Imana ari yo ihindura akaba yizeye iby’iryo jambo.

Gideon Mupende