Abarenga 200.000 mu kirwa cya Tibetan bakiriye Yesu bari Ababudisite

Abavuye mu idini ry’ababudiste bagahinduka abakirisitu mu kirwa cy’ubushinwa kigenga kitwa Tibetan bararenga 200.000 mu umwaka ushize bitewe n’ibihe byiza abakirisitu bahaturiye bagize.

Joel Handley utuye muri iki kirwa yatangaje ko abakira Yesu nk’umwani n’umukiza bagenda biyongera muri aka gace gaturanye n’ikirwa cya Nepali cyaherutse kwibasirwa n’umutingito mu umwaka ushize. Ababudisite, abahindu, nandi madini yagize intege nkeya abayoboke bayo benshi bahindutse abakirisitu.

Uko bwje n’uko bucyeye abakurikira Yesu bagenda biyongera kuko hari abemeye kwitanga kugirango ubutumwa bwiza bwamamare muri aka gace nkuko Handley yabitangaje.

Umugabane w’Aziya abakirisitu bahatuye bafite gahunda yo kubaka ubwami bw’Imana bakoresheje abayobozi baho ndetse bakifashisha imbuga za internet mu kwamamaza ubutumwa bwiza.

Bari abari mu myanya y’ubuyobozi b’abakirisitu kugirango babafashe gukoresha amahirwe bafite yo kugera ku bantu benshi ngo bayakoreshe bamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu kuri uyu mugabane.

Handley yavuze ko bari gukangurira abayobozi kubaka imibanire yabo n’urukundo rwo gukunda Imana, bagafata ikitegererezo kuri Yesu mu miyoborere yabo.

Abakirisitu kandi bakangurira abakirisitu bagenzi babo bageze mu myanya y’ubuyozi kwera imbuto kugirango abababona bamenye ko hari itandukaniro riri hagati y’abo n’abadakijijwe bitumen bifuza kumera nkabo.

Bafite umuryango ubahuza ukorera mu bihugu byinshi by’Aziya nko muri Afuganisitani, Cambodia, Kasakhstan, Turkmenistan, na Vietnam.

Abagize uyu muryango nibo biyemeje kugeza ubutuma bwiza muri iki kirwa cya Tibetan bubaka ubushobozi bw’abakozi b’Imana batuye muri iki kirwa kigirango babashe kugera ku bantu benshi.
charismanews.com.

Tuyishime [email protected]