Abarangije mu ishuri ryo gukira no kuba abigishwa rya Ellel ministries bavuga ko amasomo bahawe yabagiriye umumaro

Ku cyumweru tariki 12 Werurwe nibwo abanyeshuri 27 ba mbere barangije amasomo mu ishuri ryo “Gukira no kuba umwigishwa” ry’umuryango wa gikirisitu Ellel Ministries bahawe impamya bumenyi.

Mu buhamya bwatanzwe n’abarangije amasomo muri iri shuri bwagarutse ku umumaro aya masomo yabamariye cyane cyane kwimenya kugirango babashe gukira ibikomere bari bamaranye igihe ndetse n’uburyo bwo gufasha abandi.

Iribagiza Rwema Alice ufite abana 3, watandukanye n’umugabo yavuze ko nyuma yo guhura n’iki kibazo yaje kwiga izi nyigisho, abasha kumenya umuzi w’ibibazo yahuraga nabyo. Yagize ati: “ nakoreshaga imiti kugirango nsinzire bitewe n’ibibazo nari mfite, Ukuri nakiriye ni uko Imana ari umubyeyi, iyo ikubabariye biba birangiye, iyo bitabaye ugira ingaruka, umubano wanjye n’Imana ni mwiza, no kwizera Imana cyari ikibazo ariko maze kumenya ko byose Imana ibishoboye, ibyo nkora mbikoreshwa n’urukundo rwayo”.

Alice yongeyeho ko umubano we nawe utari umeze neza kuko ntabwo yihaga agaciro, kuko yakundaga gukora cyane ntaruhuke byari byaratumye atangira kugira ibibazo mu mutwe, ariko aho amaze kwimenya yatangiye gufata umwanya uhagije wo kuruhuka arakira.

Alice yongeraho ko kutimenya byari byarangije umubano we n’abandi, ndetse bigira ingaruka ku bana be, ariko aho amariye kwiga izi nyigisho yagize amahoro menshi, kandi iyo ufite amahoro nibwo Imana igusanga.

Undi watanze ubuhamya bw’icyo aya masomo yamufashije ni Munyakanyinya Pierre Clever wavuze ko abana be yari yarabamariye mu umusarani ashaka kugira amahoro, ariko akarushaho kumva ajya mu mva. Yagize ati : “ umubyeyi wamariye abana mu musarani ashaka umunezero, umuntu nk’uwo yakira akaba muzima? Twize kumenya umuntu bituma twimenya, kuko udashobora gukira utarimenya. Twamenye urukundo Imana idukunda, kwakira no kwizera imbabazi z’Imana”.

Nyuma y’imibabaro yose yari yaragize yabonye umwanya wo kubibwira mugenzi we aramufasha yumva ateye intambwe yo gukira.

Mukandinda Emiriana wari ufite hejuru y’imyaka 70, witabiraga aturutse mu karere ka Kirehe nawe yavuze ko yari yaratangiye kwiyahuza inzoga nyinshi n’itabi ryinshi kugirango yiyibagize umubabaro, ariko nyuma yo kumenya umuzi w’ibibazo yari afite yatakambiye Imana ngo imukize, Imana iramukiza none yarabohotse.

Mu ijambo ry’Imana Mgr Emmanuel Korine umuyobozi w’uyu muryango mu Rwanda yagejeje ku bitabiriye uyu muhango riri muri Yeremiya: 12:7 yavuze ko indwara y’umutima nta wundi muntu ubasha kuyivura, uretse uwashyize umutima mu muntu, asaba abarangije amasomo kujya gufasha abandi bantu bafite ibikomere kugirango babashe gukira.

Ellel ministries ni umuryango wagikirisitu umaze imyaka 30 ukora ku isi watangijwe n’umwongereza Peter Horrobin. Muri Afurika watangiriye muri Afurika y’epfo ukaba umaze imyaka 3 n’igice ukorera mu Rwanda. U Rwanda ni igihugu cya 2 muri Afurika uyu muryango ukoreramo.

Iri shuri rya Ellel ministries rikorera kicukiro sonatube, amasomo y’ikiciro cya 2 akazatangira tariki 03-04 Kamena 2017, amasomo aba rimwe mu kezi, kwiyandikisha ni 2000 mu gihe amasomo 10 ari ibihumbi 90.000.

Tuyishime [email protected]