Abanyarwanda Christine na Drocella bakozweho filime mbarankuru igaragaza iterambere bagezeho nyuma y’ubwiyunge

Nyuma y’imyaka 6 Laura Waters Hinson usanzwe ukora filime za gikirisito ashyize ahagaragara filime mbara nkuru igaragaza ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda nyuma ya genoside yakorewe abatutsi yitwaga “As we Forgive” ugenekereje mu Kinyarwanda “Nkuko Tubabarira”, nanone agarutse mu Rwanda gushyira ahagaragara indi filime igaragaza iterambere igihugu kimaze kugeraho nyuma yo kuva mu bihe bibi.
Iyi filime yitwa “Mama Rwanda” izagaragaza iterambere ry’abagore biteje imbere nyuma yo gukira ibikomere batewe na jenoside no kwiyubaka k’u Rwanda bafashijwe n’Imana.

“Mama Rwanda” izibanda ku badamu 2 Drocella na Christine, abapfakazi ba genoside. Drocella yabwiye ikinyamakuru Christian post dukesha iyi nkuru ko umugabo we wa mbere yazize genoside yakorewe abatutsi mugihe umugabo we wa 2 yakoze genoside.

Drocelle na Christine bishyize hamwe batangiza ushoramari kugirango bashobore gutunga imiryango yabo, gufasha abaturanyi ndetse no guteza imbere agace batuyemo.

Christine yatangaje ko umunyarwandakazi afite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.

Hanson umwanditsi w’iyi firime yatangaje ko impamvu yo gukora iyi filime ari ukugirango agaragaze ubutwari bw’aba bagore n’imibereho itoroshye banyuzemo kubw’urukundo rw’abana babo bigatuma biteza imbere.

Abadamu bafite ibibazo nka Christine na Drocella bagiye bahura n’ibibazo by’ubukungu, ariko Christine yavuzeko nyuma yo gufashwa n’Imana babashije kwiteza imbere ku rwego rushimishije.

“Mama Rwanda” yabonye igihembo mu iserukiramuco ry’ama filime, ubu iri kwerekanwa mu bice bitandukanye by’isi, ndetse izatangira kwerekanwa kuri interinete.

Umwe mu bakinnye muri iyi filime yatangaje ko badafite amaboko afunguriye kwankira inkunga ziva hanze gusa kuburyo igihe zahagarara bapfa, avuga ko bafite amaboko yo gukora no kwiteza imbere.

Undi mukinnyi ugaragara muri iyi filime yatangaje ko ari ingenzi kuri Afurika gukora inkuru zivuga ku banyafurika nk’iyi “Mama Rwanda” abakirisito bashobora guhererekanya kugira ngo bagaragaze impinduka zizanwa n’ubwiyunge buherekejwe n’imbaraga z’Imana.

Tuyishime [email protected]