Abantu bishwe no kutamenya

“Iyo uba wari uzi impano y’ Imana ukamenya n’ ugusabye amazi uwo ari we nawe uba umusabye na we akaguha amazi y’ ubugingo” (Yohana 4:10-14).

Uyu mugore yaganiraga na Yesu abenshi bazi amateka ye kandi yari umunyabyaha pe atwara abagabo b’abandi ariko umunsi yahuye na Yesu wariwo munsi wo gukizwa. Nagira ngo nkubwire ko amahirwe ubona ugihumeka yo kwakira Yesu utagomba kuyapfusha ubusa kuko nyuma y’ urupfu nta gakiza.

Yesu yamubwiye ko aramutse amenye:

1. Impano y’Imana;
2. Kumenya umusabye uwo ari we;
3. Ko yamuha amazi y’ubugingo;

1.Impano y’ Imana turayibona muri Yohana 3:16 «Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w’ ikinege kugira ngo Umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho».

Agakiza ni impano y’ ubuntu bw’ Imana umuntu ahabwa ku bwo kwizera gusa. Abantu kuko batamenye iyo mpano y’ ubuntu, Yohana 1 havuga ko Yesu yaje mube ntibamwemera, kandi abamwemeye bose yabahaye imbaraga zibahindura kuba abana b’ Imana.

Impano ya 2 ni Umwuka Wera twahawe kuko yavuze ngo nzabaha umufasha uwo azabigisha iby’ ukuri kose.

2. Uyu Musamaliyakazi yari akwiye kumenya umusabye kuko Yesu ntiyaguha agakiza utabanje kumumenya neza. Abantu benshi barasenga, bakorera Imana ugasanga barakorera uwo batazi. Matayo 16 havuga ko Yesu yabajije abigishwa ngo abantu bagira ngo ndinde benshi muri bo ikibazo kirabananira ariko Petro ahumekewe n’Umwuka w’ Imana amenya ko ari Kristo w’ Imana.

Nta uzi Data usibye uzi umwana kandi nta uzi umwana keretse uwo Data ashatse kumuhishurira. Dukwiye gusaba guhishurirwa Yesu. Paulo yavuze ngo mumenye menye imbaraga ze nshushanywe n’ urupfu rwe (Abafiripi3 :10).

Ibyaha byinshi tubikoreshwa no kutamumenya kuko umutumbiriye mwasa nta kibazo wagira. Kandi iyo uri muri Kristo Yesu uba uri icyaremwe gishya ibya kera birashira.

3. Umumenya wamusaba amazi y’ ubugingo: Umuntu nka 70 % agizwe n’ amazi, uwanyoye ku mazi Yesu atanga inyota y’ isi irashira kuko mu rubavu rwe havuyemo amazi n’amaraso, ayo mazi atumara inyota yose. Uyu mugore ndakeka ko kuva anyoye ku Mazi Yesu atanga nta nyota y’ ubusambanyi yongeye kugira. Yesu ubwe yahamije ko umwizera imigezi izatemba iva munda ye muri we hakaba amasoko.

Uyu Musamaliakazi yari afite ibisobanuro byinshi ko Yesu atagira icyo kuvomesha ariko yarengera ibyaha bye. Kuva kuri Adamu kamere y’ abantu ni uguhisha ibyaha ariko na none tubihisha kuko tutamenye uwatubabarira.

Iyo umuntu akiburana yanga kwatura ni uko aba atarahishurirwa Yesu kuko wamunenye wakwihana urira we aragukunda kandi yaje kugutsindira ibyaha byose niwe nzira n’ ukuri n’ ubugingo. Yaje gushaka no gukiza icyari cyarazimiye, gukizwa ni inyungu zawe kuko abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho.

Dusabe guhishurirwa Yesu kuko agiye kugaruka vuba kandi azatwara abamumenye akabababarira ibyaha byabo nawe umwizere kandi nkwifurije guhishurirwa Yesu, amen!

Niba ushaka gusengerwa cyangwa se kugisha inama waduhamagara kuri 0788422984 (Dusengera ibyifuzo by’ abantu b’ Imana ku buntu)
Sangiza abandi mubana kuri whatsapp ubu butumwa bwiza
Pastor [email protected]