Abantu bakwiye gutanga icyacumi nk’uko Imana yabitegetse – Apôtre Masasu

Abantu benshi ntibavuga rumwe mu gutanga icyacumi mu nzu y’Imana, kuko benshi badasobanukiwe akamaro k’iryo turo ndetse bamwe bakanga gutura Imana yabo ibyo yabakoreye ndetse banayishimira.

Iyo umuntu rero atuye icyacumi usanga haba harimo no gushimira Imana ye yamukoreye ibitangaza ndetse igatuma abasha no kubona ibimutunga niyo mpamvu hakwiye ko hatangwa icyacumi mu nzu y’Imana kuko gikubiyemo imigisha myinshi.

Ibyanditswe Byera byerekana uko Imana yategetse ko abantu bakwiye kuyiha icyacumi. Imana yategetse Abisirayeli gutanga icyacumi mu butunzi bwabo mu Isezerano rya Kera. Icya cumi cyatangwaga na mbere y’uko iryo tegeko ritangwa (Itangiriro 14:20) no mu gitabo cy’Abalewi 27:30 haravuga ngo “Mu bimeze mu butaka byose, naho yaba i myaka cyangwa imbuto z’ibiti, kimwe mu icumi ni icy’Uwiteka”.

Imana ivuga mu Gutegeka kwa Kabiri 14:22, Mose abwira ubwoko bw’Abisirayeli ibyo Uwiteka avuga yagize ati “Ntuzabure gutanga kimwe mu icumi cy’imyaka yose iva ku mbuto wabibye, iyo mirima yawe izera uko umwaka utashye.

Abisirayeli bagombaga gutanga kimwe mu icumi mu byo bungutse maze bakabiha Imana. Icyo kimwe mu icumi batangaga cyafashaga gutunganya inzu y’Imana tutibagiwe n’abatambyi bayo.

Iminsi ya none icya cumi dutanga ni impano z’urukundo mu gushimira Imana ku migisha yayo duhabwa nayo nk’abana b’Imana. Ntabwo turi munsi y’itegeko rya kera ryo mu Isezerano rya Kera ry’ubukungu, ahubwo turi mu gihe cy’ubuntu butangaje.

Icya cumi dutanga ndetse n’izindi mpano ni uburyo bwo gushyigikira umurimo w’Imana mu matorero dusengeramo atandukanye mu bikorwa byayo bya buri munsi. Ihame ni uko tudahereza Imana yo iduha umugisha uhagije, bityo tukabasha gukomeza gukora umurimo wayo.

Mu yandi magambo, iyo dutanganye ibyo dutanga umutima ukunze kandi tugatanga ibishyitse, imigisha tubona iza ari myinshi kandi iturutse ku Mana kuko urugero tugeramo ari rwo tuzagererwamo natwe (Luka 6:38) ariko kandi ntidushobora kubikorera mu nzira mbi bityo ngo tuziringire kubona umugisha uturutse ku byo twatanze.

Kubera ko byonyine niba tugendera mu nzira mbi, umugisha wose waturuka ku Mana ntabwo imitima yacu mibi ishobora gutuma dushima ku bwo iyo mpano itanzwe, kandi iryo niryo hame riri inyuma yo gutsindwa kw’Abafarisayo. Iyo duha Imana ibyo dutanga tugomba kubitangana imitima iboneye “Ariko ndavuga ibi ngo ubiba nke azasarura bike, naho ubiba nyinshi azasarura byinshi’’.

Umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa kuko Imana ikunda utanga anezerewe (2 Abakorinto 9:6-7) gutanga nta bushake dufite, cyangwa se gutanga kugira ngo tubone ibyo twifuza, ibyo byose nta nyungu biduha nimwe mu Mwuka, kandi nta n’umugisha bishobora kutuzanira mu ngo zacu. Kwizera abagore bacu tubitegekwa n’Imana kandi no kutugandukira kwabo ni ingenzi cyane, kuko bituma dushyikirana ndetse tugakorana neza mu ngo zacu. Ukubaha kw’abagore no kwizera mu gukora ibyo bazi no gushimisha Imana bizaba ubuhamya bukomeye ku bagabo babo.

Mu bushake bw’Imana, umugabo n’umugore ni umwe (Mariko 10:8). Iyo habonetse ukutumvikana ku bijyanye n’ibyo bakwiriye gutanga imbere y’Imana, umugore ntashobora gufata ubutware bw’umugabo maze ngo abashe kugira icyo akora mu mwanya we.

Mu gihe biramutse bibayeho, umugore agafata ubutware bw’umugabo (Abefeso 5:22-33) akabwigerekaho, icyo gihe aba yishyize hanze y’ugushaka kw’Imana. Abagore bakwiriye kugendera mu mategeko y’Imana kandi bakagandukira Imana (Abefeso 5:22).

Uko kubaha kuzazana umugisha n’ubuntu bishingiye mu kwizera. Imana yo ubwayo ifite uburyo ikora ibyayo, bityo dushobora guhagarara dushikamye mu kwizera tugategereza, aho guhitamo kwicira inzira.

Muri Samweli wa mbere tubonamo iri hame rihoraho : “Samweli aramusubiza ati, ‘Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byotswa n’ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye ? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by’amasekurume y’intama’’(1 Samweli 15:22.)

N’ubwo abayoboke b’amadini batemeranywa ku cyacumi gitangwa mu nsengero zitandukanye, yaba ayabayeho kera ndetse n’ayagiyeho mu gihe cya vuba.

Umuntu aramutse asomye Ibyanditswe Byera yakwemera ko icyacumi ari ngombwa, kuko na Bibiliya igitabo cy’ijambo ry’Imana kibyemeza muri Malaki 3:8, havuga ngo ‘‘Mbese umuntu yakwima Imana ibyayo ? ariko mwebweho mwarabiyimye, nyamara murabaza muti “Twakwimye iki ?”, Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n’amaturo.

Malaki 9:10 ho hagira hati ‘‘Mwavumwe wa muvumo kuko ishyanga ryose uko mungana mwanyimye ibyanjye’’. Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi muyishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyo kurya, ngaho nimubingeragereshe ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru,nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza’’.

Apotre Joshua Masasu asobanura ko iyo umuntu atanze icyacumi aba yibikiye ubutunzi aho imungu itabasha kugera. Yakomeje avuga ko mu cyacumi ariho hava amafaranga yubaka urusengero, akakira abashyitsi barusuye, agahemba abarimu n’abapasiteri, andi agafasha imfubyi n’abapfakazi badafite imibereho ishyitse.

Itangiriro 4:3-7 havuga ngo ‘‘Bukeye Kayini azana ituro ku mbuto z’ubutaka ngo ariture Uwiteka, na Abeli azana ku buriza bw’umukumbi we no ku rugimbu rwawo.

N’uko Uwiteka yita kuri Abeli no ku ituro rye maze ntiyita kuri Kayini n’ituro rye, Kayini ararakara cyane agaragaza umubabaro, Uwiteka abaza Kayini ati “Ni iki kikurakaje, kandi n’iki gitumye ugaragaza umubabaro ?” Nukora ibyiza ntuzemerwa ? Ariko nudakora ibyiza, ibyaha byitugatugira ku rugi kandi ni wowe byifuza ariko ukwiriye kubitegeka.

Ayo magambo yo muri Bibiliya agaragaza uburyo abatanga icyacumi babona imigisha myinshi, naho abima iyabahaye bakarushaho kugira ubuzima bubi, kuko abatanga icyacumi baba bituye Imana ku byo yabahaye.

Apotre Joshua