Abantu bajya bamenya ko Imana imenya ibintu byose Bill Graham

Bill Graham avuga ko aterwa ubwoba n’uko adakiranuka nkuko bikwiriye kandi Imana ikamenya ibintu byose bigatuma hari ibintu akora Imana ntibyishimire.

Zaburi: 33:13-14 "Uwiteka arebera mu ijuru, Areba abana b’abantu bose. Ari mu buturo bwe, areba ababa mu isi bose".

Imana ntabwo ijya yihanganira kureba ibintu bibi mu maso yayo. Iyo ducumuye twisanga mu gihirahiro kuko umutima uba udushinja ko twakoze ikintu kibi. Ariko rimwe na rimwe abantu bakunda kwihesha amahoro kandi bazi ko bakoze ibintu Imana idakunda nti bafate umwanya ngo biyuzuze n’Imana.

Rimwe na rimwe abantu bafata ibyaha nkaho ntacyo bitwaye bakabifata nk’ibintu byiza kandi Imana yo ibifata nk’ibintu bibi, ndetse rimwe na rimwe ikabibabuza. Ugazanga bibaye nko mu gihe cya Yeremiya.

Yeremiya: 8:12 "Mbese hari isoni bagize bamaze gukora ibizira? Oya ntabwo bakozwe n’isoni haba no guhonga mu maso ni cyo gituma bazagwa mu bagwa, igihe nzabahagurukira nzabagira imirara. Ni ko Uwiteka avuga".

Ariko ni kubera iki Imana yanga icyaha, natwe tukaba turi abanyabyaha ntabwo bisobanura ko Imana itwanga ahubwo bigaragaza ko Imana ari inyakuri. Imana yanga icyaha kuko idukunda kandi ikaba izi ko icyaha ari umwanzi wacu. Icyaha kidutandukanya n’ubwiza bw’Imana kandi Imana ntabwo inezezwa n’uko umuntu atandukana n’ubwiza bwayo.

Bibiliya iravuga mu ubuhanuzi bwa Yeremiya: 31:3 "Uwiteka yambonekeye kera ati : ni ukuri nagukunze urukundo ruhoraho nicyo cyatumye ngukuruza ineza nkakwiyegereza".

Bill Graham asoza avuga ko ukuri atahisha abantu ari uko Imana ibakunda ikongera ikabakunda cyane, nicyo cyatumye itanga umwana wayo w’ikinege mu isi akamena amaraso ye kugirango babone ubugingo. Yatanze ubugingo bwe kugirango abantu babone kubabarirwa ndetse babone ubuzima bushya muri we. Yesu agasaba ko bamwakira kugirango abaruhure.
Billgraham.org
Tuyishime [email protected]