Abantu 30 bihannye ku munsi wa mbere w’igiterane Chorale Bethfague y’i Rubavu na Jado Sinza bahuriyemo ku Ruyenzi

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2017 saa moya n’igice za mugitondo (07:30’) nibwo abaririmbyi 70 ba Chorale Bethfague ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya Pentecote ADEPR mu ururembo rw’uburengerazuba mu karere ka Rubavu, Paruwasi ya Bethfague, umudugudu wa Bethfague bahagurutse I Rubavu berekeza mu ivugabutumwa mu ntara y’amajyepfo, akarere ka kamonyi ku Ruyezi.

Aha Chorale Bethfague bari bagihagaze i Rubavu bagiye guhaguruka

Ahagana Saa Sita z’amanywa nibwo bari basesekaye ku Ruyenzi, Bwana Mugabo Pascal umuyobozi wa Chorale Bethfague yatangarije agakiza.org ko banejejwe bikomeye n’ukuntu bakiriwe n’abaririmbyi ba Chorale ishimwe ikorera umurimo w’Imana kuri uyu mudugudu wa Ruyenzi ho muri Paruwasi Runda, ari nayo yateguye iki Giterane, aha bakaba bahahuriye n’abandi baririmbyi n’inshuti zayo baturutse mu mujyi wa Kigali,

Abaririmbyi ba Chorale Bethfague Bakigera ku Ruyenzi bari banezerewe

Aha ku ruyenzi kandi Chorale Bethfague yahahuriye n’umuhanzi Jado Sinza wamenyekaanye mu ndirimbo nka Nabaho, wagize neza n’izindi, Ku gicamunsi ahagana mu ma saa cyenda akaba aribwo ivugabutumwa nyir’izina ryatangiye , doreko habanje kugwa imvura igatuma batangira bacyerewe, Nyuma y’indirimbo zarimo ubutumwa bwiza bwageze ku mitima ya benshi n’ijambo ry’Imana, ku ikubitiro abantu 30 bihannye bakira Yesu nk’umwami n’umukiza wabo.

Umuhanzi Jado Sinza aririmbana na Chorale Bethfague

Abitabiriye igiterane bari benshi, kandi bateguriwe amahema yo kugamamo

Chorale Bethfague yaririmbiye Imana benshi bakira agakiza
Biteganijwe ko ejo iki giterane kizakomeza, kibikaba byitezwe ko umubare w’abazacyitabira uziyongera kuko uyu munsi basoje mu ma saa mbiri ubona abantu badashaka gutaha.