Abakristo gito, kimwe mu bisiga isura mbi itorero rya Kristo


Ubundi iyo umuntu ari umukristo aba yaratandukanye n’imirimo ya kera, ntaba akigengwa na kamere ye ahubwo arayitegeka abiheshejwe no kwizera Yesu Kristo. Abameze gutya iyo baba mu itorero babana amahoro nta wishisha undi, baba bakundanye, buri wese yerera undi imbuto kuko nta muzi usharira upfa kubazamukamo.

Hari igihe rero umuntu aba ari muri icyo gikundi we gukizwa atari byo byamuzanye mbese ameze nk’intumwa y’umubi, uyu aho kubaka arasenya, aba ameze nka bamwe Bibiliya ivuga binjiye rwihishwa bazanywe no gutata umudendezo w’abana b’Imana.

…..Hari icyo nandikiye itorero ariko Diyotirefe ushaka kuba ukomeye muri mwe araturosera.’’ 3 Yohana 1:9

Aha ni igihe Yohana yari kwandikira itorero ari kubasobanurira iby’uyu mugabo Diyotirefe, bigaragara ko nawe yari muri bo ariko ntabwo yari ahuje intego n’abandi. Yari afite imico ihabanye n’iy’abana b’Imana. Uyu mugabo ngo yacaga ku ruhande akabaremamo ibice, ndetse n’ibyo Yohana n’izindi ntumwa zibandikiye akabihinyurira imbere yabo.

Ikindi ni uko yaharaniraga kuba umuntu ukomeye ariko imirimo ye ikavuguruza ibyo akora, Yohana yamureze ko atajya acumbikira abashyitsi n’ababikora akabaca mu itorero, ndetse ko abarema mo ibice hamwe n’ayandi mafuti menshi yagiraga adakwiriye umuntu w’Imana.

‘’Ni cyo gituma ubwo nzaza, nzabibutsa ibyo akora n’uko atuvuga amagambo mabi y’ubupfu, nyamara ibyo ntibimunyura ahubwo arengaho akanga no gucumbikira bene Data, n’ababishaka akababuza akabaca mu Itorero.’’ 3 Yohana 1:9

Umuntu ashobora kuba mu rusengero, kuko nta gikomeye bisaba, akagira n’inshingano n’ububasha nka buriya Diyotirefe yari afite, ariko wareba ibyo akora ukajya wibaza aho yinjiriye bikakuyobera. Akananirwa gukizwa no gukorera Imana, akabangamira n’abafite inyota yabyo.

Bene aba bantu baba baraseseye, ntabwo ari intumwa z’Imana ahubwo basenya ubutumwa bwiza, ndetse na barya baje mu gakiza iyo babahingukiyeho bakura nabi kuko babinjiza muri wa mwuka ukasanga umuntu yaragwingiye atazi icyabimuteye. Ubusanzwe kuko umuntu atanga icyo afite, ntiwasanga bene uyu ngo aguhe ku mico ya Yesu kandi nawe ntaho bahurira, azagutoza ibyo afite, utarengewe n’Imana ngo ikwihishurire yo ubwayo wamukurikira ugira ngo nawe arajya mu ijuru kandi atari ajya.

Kwigishwa n’uyu, uba unywereye ku isoko mbi, kuko birumvikana nk’uko twabivuze umuntu atanga ibyo afite.

Umukristo nyawe akwiriye guhagarara ashikamye kuko ba Diyotirefe nta hantu utabasanga kandi bagusha benshi, kuko uburyo bazi gusobanura ibintu no kwigaragaza bituma umubare utari muto ukurikiza inyigisho zabo zipfuye.

Imana ibarinde abantu nk’aba b’abakristo gito mu matorero atandukanye mubarizwamo.