Abakozi ba Serena Hotel bakoze igiterane cyo gushima Imana nyuma y’imyaka 5 bahawe uburenganzira bwo kuhasengera

Kuri iki cyumweru tariki 29 Mutarama 2017 muri Serena Hotel habereye igiterane cyo gushima Imana cyateguwe n’abakozi b’iyi Hotel nyuma y’uko bahawe uburenganzira bwo gusenga n’aho gusengera. Iki giterane kitabiriwe n’abantu mu ngeri zitandukanye barimo n’abakozi ba Leta hamwe n’abapasiteri baturutse mu matorero atandukanye.


Uretse kandi abakozi ba Serena n’abandi bari baje kwifatanya nabo muri iki giterane cyo gushima Imana, hari amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana nka: Reflectors (Urumuri) rikaba ari itsinda rigizwe n’abasore gusa, Healing worship team, Rangurura choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR umudugudu wa Biryogo.



Hashize imyaka 5 aba bakozi bahawe uburenganzira n’aho gusengera nk’uko bishimangirwa n’umuyobozi wungirije w’abakozi ba Serena Hotel Madame Mukayiranga Solange wavuze ko intego y’iki giterane ari ugushima Imana nyuma y’imyaka 5 ibakinguriye imiryango yo guteranira kuri Serena nk’abakozi bahakora. Ati“Intego nyamukuru y’iki giterane ni ugushima Imana nyuma y’imyaka 5 dukinguriwe amarembo yo gusengera muri iyi Hotel ikomeye. Imana yadukinguriye amarembo kugira ngo twamamaze izina ryayo muri Serena Hotel. Hotel ziberamo ibikorwa bitandukanye kandi hazamo n’abantu batandukanye ariko burya habamo n’abantu bakijijwe.’’

Yakomeje avuga ko mbere y’uko bahabwa uburenganzira bwo gusengera muri hotel Serena umuntu yasengaga ku giti cye kuko umuntu w’Imana aho ari hose yasenga. Yavuze ko uwabonaga umwanya yihinaga mu nguni agasenga cyangwa ari muri serivisi agasenga ariko ubu bashima Imana ko basigaye bahurira hamwe bagasenga Imana. Ati ’’tukaba dushima n’ubuyobozi bwa Serena Hotel bwaduhaye uburenganzira bwo guhurira hamwe nk’abakozi ba Serena Hotel tugasenga ndetse bakaduha n’aho gusengera.”

Abakozi batandukanye ba Serena Hotel bakomeje gushima ubuyobozi bw’iyi Hotel kubw’icyumba cy’amasengesho babahaye na salle bahuriramo bagatumira n’ama korali n’abavugabutumwa bagafatanya kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Ngo n’ubwo baturuka mu matorero n’amadini atandukanye ntibibabuza guhurira hamwe bagasenga Imana ngo kuko uwo bakurikiye ari umwe ari we Yesu Kristo kandi ari na we ubahuza.

Madame Mukayiranga Solange kandi yaboneyeho umwanya wo gushishikariza abakozi bakijijwe bo mu ma hoteli n’ibigo bitandukanye guhindura abantu benshi bagakiranuka mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano bahawe hano ku isi guhindurira benshi ku Mwami Yesu.

Kuri we ngo asanga amahoteli n’ibigo bitandukanye ari ahantu heza ho kuvugira ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, ngo cyane ko hari abantu benshi bakeneye ubutumwa bwiza.

Ev Singirankabo Boniface usanzwe ubarizwa mu itorero ry’Inkuru nziza wari umwigisha w’ijambo ry’Imana muri iki gitaramo, yifashishije amagambo aboneka mu gitabo cya Ruth 2:11-12 na 1Sam 1:24-25 mu ntego igira iti “Uri ku rutonde rw’abantu Imana yagirira neza" yabwiye abari aho ko nta muntu Imana itagirira neza kandi ko nta hantu Imana itagukura nta n’aho itakugeza.

Muri rusange iki giterane cyaranzwe n’amarangamutima no gufashwa mu buryo butandukanye kubera ibihe byiza by’Umwuka byakiranze.

Ubusanzwe ihuriro ry’abakozi bakijijwe ba Serena hotel bitwa “Echos of hope Serena staff Fellowship” ugenekereje mu Kinyarwanda ni Ihuriro ry’abakozi ba Serena bafite ibyiringiro biraangiira cyangwa se bitihishira.

Jyamubandi Deo agakiza.org