Abagore 3 batwitswe n’inyeshyamba z’abayisilamu muri Irake igihe bari banze gukora ibyo zishaka

Urubuga Iraqinews rwatangaje ko intagondwa z’abayisilamu zatwitse abagore 3 bareba, ubwo bari bari guhunga agace ka Wadi Akab kamaze igihe kagenzurwa n’intagondwa zo mu mutwe w’abayisilamu witwa Daech.

Abatangabuhamya babonye ikigikorwa cy’ubunyamaswa bavuze ko ubwo bari barimo bahunga baje gutungurwa n’intagondwa zo mu mutwe wa Daech, zitangira kubagirira nabi zifata abagore zitangira kubaha amabwiriza y’ibyo bakora barabyanga zirangije zihita zibatwika bareba.

Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi ntabwo ari cyo cyonyine kibasira abaturage muri Irake kuko izi nyeshyamba zo mu mutwe wa Daech zibibasira kenshi zikabakorera ibikorwa by’iyicarubozo.

Nyuma y’aho izi nyeshyamba zitakarije hamwe mu butaka zari zarigaruriye zatangiye gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bitera umwuka mubi mu baturage. Abatangabuhamya benshi babwiye umuryango w’abibumbye akarengane bamaze igihe bakorerwa kuva 2014.

Ikibaya cya Ninive cyamaze kwigarurirwa, n’ingabo zishyize hamwe kugirango zirwanye izi nyeshyambaguherereye mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Mossoul, ahari hatuwe n’umubare mwinshi w’abaturage.
Umuryango b’abibumbye watangaje ko abantu 400.000 bafungiye mu mugi wa Mossoul.

Muri abo arimo harimo umugore watwitwe n’abana be batatu muri Mutarama ubwo yageregezaga guhunga uyu mugi wa Mossoul. Umugore abakobwa be 3 n’umuhungu we w’amezi 9 batwitswe babona nyuma yo kubasukaho esanse.

Bruno Gaddo uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR muri Irake avuga ko abantu batakaje ibyiringiro n’icyizere kubera ibikorwa by’ubunyamaswa bakorerwa.

Avuga ko abantu nta n’ibiribwa bihagije bafite ndetse bikigoye cyane guhunga ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi, ndetse bakabuzwa no gusenga, asaba abantu kugira icyo bakora kugirango ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bihagarare.

Infochretienne.com

Tuyishime [email protected]