Abadayimoni bafata amaso, ubwenge n’umubiri!

Niba wizera Yesu Kristo, Satani nta cyo abasha kugukoresha. Ariko ashobora kukugerageza, kandi wakora ibyo akubwiye akagukorera amabi.

Mu gutangira, twibuke yuko Satani yahoze ari umwe mu bamarayika bakuru b’Imana. yaje kwishyira hejuru, Imana imumanurana na kimwe cya gatatu cy’abamarayika bigomekanye na we. Ariko ntiwibagirwe yuko Satani ari umumarayika umwe. Mbese afite imbaraga? Birumvikana. Ariko ntabera hose icyarimwe nk’Imana.

Aha ni ho haturuka indi myuka mibi (abadayimoni). Ni abagaragu be b’inkorakibi. Kuba tutababona ni ikintu cyiza. Sintekereza yuko iyo tuza kubabona byari kutworohera kubona uko tubyitwaramo. Ariko Imana iri kumwe n’abana bayo ibihe byose, kandi abamarayika b’Imana na bo baraturinda bakatubera maso.

None se abadayimoni bakoresha bate igihe cyabo? Soma mu Isezerano Rishya, urabona igitekerezo kiruta ibindi. Abadayimoni bavangira abantu mu buryo butari bumwe. Ariko intego yabo nyamukuru byumvikane ko ari ukuzibira abantu ngo batamenya Yesu nk’Umukiza wabo. Iyo umuntu abaye Umukristo, umudayimoni ahita avana akarenge mu buzima bwe.

Ku bijyanye no kugeragezwa kwa muntu, hari uburyo rusange abadayimoni bakoresha kandi babwigiye kuri shebuja Satani. Mbese uribuka uburyo Adamu na Eva bageragejwe mu busitani bwa Edeni? Amaso yabo yarahumutse bamaze kumvira ikinyoma cya Satani, hanyuma baza kurya kurya klu giti Imana yababujije baba baguye mu cyaha. Byatangiriye mu bwenge, igiti Imana yababujije bakirebana amaso y’irari maze imibiri yabo ishyira mu bikorwa.

Ibi kandi byabaye ku mwami Dawidi (2 Samuel 11:1-5). Yari ahagaze hejuru y’inkike, abona umugore mwiza yiyuhagira. Yarwanye n’ibitekerezo bibujijwe, ariko nyuma umubiri we uza gushyira mu bikorwa ibyo umutima wararikiye. Satani n’abadayimoni be bafata amaso, ubwenge n’umubiri. Abantu na bo bageragezwa muri ubu buryo bwose. Iyo umuntu akinguriye ikigeragezo kimwe, ikindi kiza kigikurikiye. Kandi abadayimoni bizirika ku mahitamo mabi ya muntu, ari yo amusiga iheruheru.

Mbese Satani abasha gucumuza umwizera? Oya. Ariko iyo umwizera arenze imbago, Satani abona aho yinjirira. Urugero, ijambo ry’Imana riravuga ngo “Nimurakara ntimugakore icyaha. Izuba ntirikarenge mukirakaye, kandi ntimukabererekere Satani” (Abefeso 4:26,27).

Icyaha cyo kuryama urakaye gikingurira Satani n’abadayimoni be kugira ngo barogoye umutima wawe kandi bakubuze amahoro.

Tekereza ubwo uheruka kuryama urakaye! Ntiwasinziriye neza, kandi wabyutse ibitekerezo byawe bikiri ku cyakubabaje cyangwa uwakubabaje. Kuki? Kuko umutima wawe wabitekerejeho ijoro ryose, kandi abadayimoni bakwishimaga hejuru ubwo wageragezaga kuruhuka.

Icyaha utatuye gikingurira Satani kugira ngo ababaze abizera. Ni cyo gituma bigoye kugumana n’Imana, cyane cyane iyo twakinguriye amaso yacu, umutima cyangwa umubiri ngo bikore icyaha. Nk’Abakristo, twishyira mu kaga iyo twinjiye mu kibuga cya Satani tubishaka.

Yobu yaravuze ati “Nasezeranye n’amaso yanjye ngo atifuza umugore” (Yobu 31:1) ntiyigeze anifuza kwinjira mu byamutera iryo rari. Turi mu gihe amaso y’abagabo ahura n’amashusho y’abagore ateye ubwoba ku bugingo bwabo. Umugabo aramutse atarinze amaso ye n’umutima, biroroshye ko yagushwa no kurora cyangwa gutekereza ibitagira umumaro. Uko ni ko umuntu ateye, kandi uko imyaka ishira abadayimoni bakomeje guhamya yuko umuntu ari umunyantege nke.

Isoko y’ubuntu bw’Imana itemba cyane muri twe iyo twirinze kureba ibintu bibereye amaso, ahubwo tukibwira ibyo gukiranuka. Iyi ni intambara y’Umukristo ya buri muns. Ubukristo burenze kwizera Yesu Kristo. Burimo kumukurikira n’amaso yacu, umutima n’umubiri. Icyo ni kimwe mu bigize ubuzima bw’umwigishwa, kandi gihora gihura n’inzitizi zitari zimwe.

None se ubugingo bwawe bubayeho bute? Niba ushaka kubimenya neza, subiza amaso inyuma mu byo warebye n’ibyo watekereje. Ibyo ureba n’ibyo utekereza bigaragaza uko ubayeho, kandi umubiri wawe uzakora ibyaganje amaso n’umutima. Hari inzira yo kubaha Imana, hariho n’inzira y’ibyaha. Iyo twihugiyeho, buri wese ahitamo inzira y’ibyaha.