AMARANGAMUTIMA Y’UWAMBAJE MARIE GRACE (a.k.a. GAGA GRACE) NYUMA Y’IGITARAMO YAKOZE!

Umuhanzikazi uririmba indirimbo zihimbaza Imana UWAMBAE MARIE GRACE (a.k.a. GAGA GRACE) arashimira Uwiteka bikomeye ku bw’uko igitaramo cye cyagenze neza ku buryo atatekerezaga. Iki gitaramo cyabaye kuri iki cyumweru taliki ya 02/03/2014 kuri GLORY TO GOD TEMPLE, Kicukiro-Centre.

Muri iki gitaramo yateguye ku bufatanye n’itsinda risanzwe rikora ibitaramo ari ryo URUGERO MEDIA GROUP, cyabaye kuri icyi cyumweru dusoje taliki ya 02/03/2014 kuri GLORY TO GOD TEMPLE, Kicukiro-Centre.

Uyu muhanzikazi ubifatanya n’amasomo ngo ntibyari byoroshye gutegura igitaramo nk’iki kubera impamvu z’amikoro. Nyamara, Imana yamuhaye umugisha imitima ya benshi irahembuka!

Ubwo twaganiraga, Gaga yadutangarije ko “Imana yamukoreye ibikomeye igitaramo cye kikagenda neza, kuko cyitabiriwe ku buryo hari n’abari bahagaze hanze barebera mu madirishya.”

Iki gitaramo cyari iyobowe na MC RAMJAANE, ndetse kikaba cyanagaragayemo abahanzi nka PATIENT BIZIMANA, IWACU MUZIC GROUP, TRUE PROMISES WORSHIP TEAM, ANOINTED VESSELS, na ISAAC MUDAKIKWA.

N’ubwo aba aribo bari kuri gahunda, ntibyabujike ko iki gitaramo cyitabirwa n’abandi bahanzi benshi batandukanye nka JIJI SEVEN guturuka i Burundi, Bright Karyango, Phn Albert Niyonsaba n’abandi.

Grace asoza ikiganiro twagiranye, yashimiye abitabiriye bose, by’umwihariko URUGERO MEDIA GROUP ndetse na MORIAH ENTERTAINMENT GROUP yanamufashije mu bijyanye na sonorisation.

Janvier Kwizera.