AMAHAME Y’IMANA MU KUBAKA UMURYANGO

Abefeso 5,21-22 : " ... Kandi mugandukirane kubwo kubaha Kristo...". Pasteur ati:"Bagore mugandukire abagabo, nkuko Itorero rigandukira Kristo. Abagabo bati :"AMEN". Impamvu bavuga Amen ni uko abagabo baba babona ko bagiye kwitabwaho, abagore bagaca bugufi ubundi abagabo bakiberaho nk’abatware,abagore bakiberaho nk’abaja. Nyamara siko ijambo ry’Imana rivuga.

Pasteur ati:" Akenshi abagabo bita cyane ku nshingano abagore basabwa
ku bagabo ariko ntibite cyane kubyo abagabo basabwa ku bagore dore ko
ari nabyo bikomeye (Kubitangira nk’uko Kristo yitangira itorero)".

Antoine ati:"Nonese mugabo kwitangira umugore nka Kristo witangira
Itorero niba ari ukugera mu rugo uvuye ku kazi ukigira mu kabari kari
hafi y’urugo kwiganirira n’aband,i we ari gucuragana mu gikoni, cyangwa
ukigira kwa naka muturanye ugahora utyo iminsi yose kwitemberera, wataha
ukamubaza ko byahiye, kandi mwajyanye mu gitondo guhiga, urumva urwo
arirwo rukundo Kirsto yakunze Itorero?."

Pasteur ati:" Rwose abagabo ntimunyumve nabi, mucurika ibintu aho
Imana ivuga ngo mwitangire abagore bigasimburwa no kuvuga ngo :" Bagore
mwitangire abagabo banyu, muvunike, mubapfire nk’uko Kristo yapfiriye
Itorero,...." Aha Pasteur akaba yaragarutse ku muti w’uko mubaye
mwubakiye ku Rukundo Imana idusaba rwo gukunda bagenzi bacu nk’uko
twikunda, twakubaka neza, kuko abagore iyo ubakoreye akantu gato
barishima bakaba banaguha n’icyo batunze cyoseee.

PHASES ZIRINDWI ZIKOMEYE ZIGIZE UMURYANGO

Pasteur yavuze ko mu mibereho y’umuryango habamo ibihe birindwi
bitandukanye, bikaba bikomerera umuryango kuko urukundo rwa buri kiciro
ruba rutandukanye n’urwo mu kindi:

PHASE YA MBERE : MBERE YO GUSHAKANA

Iki ni igihe abantu baba bakiri FIANCES. Umwe aba ari CHERIE
- CHOU-CHOU. Iki gihe biba bishyushye, Umwe asaba ikintu undi akakimuha
nubwo yaba atagifite akagishakisha kugera akibonye. Muri iyi Phase umwe
ashobora no kuanirwa kurya atabonye undi. Ibintu biba bishyushye,
urukundo ari rwose.Muri iki gihe ibintu byose biba biryoshye, umwe
adashaka icyababaza mugenzi we.Buri wese aba afite amatsiko yo kumenya
icyo mugenzi we akunda ngo akimukorere. Uretse n’ibyo kandi, buri
abahanga bemeza ko aricyo gihe cyiza cy’urukundo rwuzuye, kuko bemeza ko
imibanire hagati ya GARCON-FILLE batararyamana ariyo iba ikirimo
urukundo rwinshi cyane ariko rwuzuye amatsiko menshi. Bagakomeza bavuga
ko iyo bamaze kuryamana urwo rukundo rutangira kugabanuka.

PHASE YA KABIRI : MUMAZE GUSHAKANA

Iki ni igihe ya matsiko aba atangiye kugabanuka kuko buri wese aba
yamaze kubona ibyari bimuteye amatsiko cyane bya mugenzi we. Iki gihe
kandi, za CHERIE,CHOU-CHOU zitangira kugabanuka ho gato, bimwe wasabaga
mugenzi wawe akajya kubishaka nubwo byamugoraga kubibona,atangira
kubigabanya kuko mbere yagirango akwigarurire. None yamaze kukugeza iwe
ubu uri uwe. Ubwo Urukundo ruba rwagabanutse ho gato.

PHASE YA GATATU : PERIODE IBANZIRIZA KUBYARA (PRE-NATAL)

Iki gihe, umugore Aba yaramaze gusama inda: aratwite, afite isesemi,
nta Appetit akigira, arangwa n’umushiha....Umubiri w’umugore
warahindutse cyane, ku buryo wa mugabo hari byinshi yajyaga abona ubu
atakibona... iki gihe urukundo ruragabanuka, kuko rimwe na rimwe hari
ibyo umugore umwegereza ati :"Biranukira.Umugabo ntaba akisanzura nka
mbere.Kubw’iyo mpamvu, abagabo batangira kwisubirira hamwe bajyaga
bataramira mbere.

PHASE YAKANE : IGIHE CYO KUBYARA (NATAL PERIOD)

Wa mugabo we, ihangane kuko iki gihe kiragoye. Rwa rukundo rwose
wajyaga ubona ku mugore wawe ubu ntirukiri urwawe ahubwo ni
urw’umwana.Ubu Madame aba atekereza umwana,areba ko yonse, ahanagura aho
yitumye, amesa ibyahi, yoza BIBELONS,..... Iyi mirimo yose ituma
umugabo abona ko atakitaweho nka mbere.Mu yandi magambo aba abona ko
atagikunzwe. Aha rero nicyo gipimo gipima kwihangana k’umugabo kuko ingo
nyinshi zisenyuka zigeze kuri iyi PHASE.

PHASE YA GATANU : MUFITE ABANA (Hagati y’imyaka 10 na 12)

Muri iyi phase hazamo ikibazo cy’abana bazi ubwenge cyane.Rimwe na
rimwe bagakina ababyeyi,ku buryo mujya gusanga mugasanga byabacanze
mutari kumvikana kubera abana b’ubu bazi ubwenge cyane.Abana baba bazi
icyo bashobora gusaba Papa wabo n’cyo basaba Maman.Bazi icyo umwe yabaha
n’icyo undi yabima. Ubwo rero icyo gihe bacunga Papa ahari wenyine
bakamusaba kimwe Maman yabima,ubundi bagacunga Papa adahari bagasaba
Maman icyo Papa yari kubima. Muri iyi myaka umwana aba agushushanya,
agasaba uruhusa rw’aho agiye kandi abizi neza ko aza gutinda.....Aha
rero ababyeyi bahura n’ingorane kuko bajya kubona bakabona abana
baramaze kugera kure.

Aha abana baba bari kwishakashaka, ngo bamenye ikiza n’ikibi,
bagakora ibyo wowe udashaka bagirango bamenye uko ibintu bimera. Aha
rero ni naho uzasanga umwana wo kwa Pasteur agenda mu byo ababyeyi
badashaka. Iyo ushatse kumubuza aravuga ati:" Twe nta kibazo dufitanye
n’Imana ikibazo tugifitanye namwe n’imico yanyu ishaje." Ikibazo
gikomeye cyane ni uko muri iki gihe, iyo abana bananiranye, umugabo
ahindukirana umugore ngo ni wowe watumye abana banjye batagira uburere.
Iki gihe gisaba mwese ko mwihanganirana kuko umugore agira intimba
ebyiri. Iya mbere agira abana yibyariye bamunaniye akagira no kuba
amakosa yose ar kuyitirirwa na Papa w’abana kandi inshingano yo kurera
urugo atari iye gusa.

PHASE YA GATANDATU : MUGEZE IGIHE CYO GUSHYINGIRA

Muri iki gihe haba hari ibibazo byo kutumvikana ku mukwe. muri iki
gihe usanga umugabo n’umugore batumvikana ku muhungu uzatwara umukobwa
wabo. Umwana w’umuhungu ( mu bapagane ariko) ashaka uko yazagera ku
mukobwa wa naka,akiyegereza Papa we bakajya basangira ku mugoroba,
bakajya baganira umugabo atazi gahunda y’umusore,nawe ati:"Uriya muhungu
ni inshuti yanjye.Yazageza igihe akaza mu rugo gusura umusaza, agahita
abonana na wa mukobwa.Nyuma ati ndashaka kuzakubera umukwe. Mama
w’umwana ati:"Uriya ntiyambera umukwe. Se w’umwana ati:"Uriya atabaye
umukwe nta wundi waba umukwe."Aha rero amakimbirane atangira kuvuka
kubera ubwumvikane bucye kuri iyo ngingo.

PHASE YA KARINDWI : MWARAMAZE GUSHYINGIRA(EMPTY NEST PERIOD)

Iki gihe cyitwa :"Empty nest" ni nko kuvuga "icyari kirimo ubusa".
Iki ni igihe ababyeyi baba baramaze gushyingira abana bose, abandi bari
ku ishuri, ababyeyi basigaye mu rugo bonyine. Muri iki gihe, barongera
bagasubira muri bya bihe bya mbere bakirambagizanya, kuko umwe aba
akeneye undi ngo bamarane irungu.Iki gihe umukecuru ashobora kureka
kurya kuko Umusaza aba ataraza. Umwe aba yumva atagenda wenyine atari
kumwe n’undi kuko aba ariwe umumara irungu.Rwa rukundo Eva yahariraga
abana rurongera rukagarukira uyu Adam, ubundi bakongera bakamera nka
cyera muri CHERIE,CHOU-CHOU."
IBIBAZO

Mu bibazo byabajijwe Pasteur Antoine RUTAYISIRE bijyanye n’uko abantu
bajya babyifatamo ngo ingo zibe nziza, yasubije ko dukwiye kubakira
kuri rirya tegeko ry’Uurkundo Yesu yadusigiye. Ikindi kibazo cy’abantu
babura umwanya wo kwita ku bana babo, babona ko kubareresha abakozi nta
burere bitanga, bakajya kubareresha muri BOARDING SHCOOL , Pasteur
ati:"Iri ni ikosa rikomeye kuko aba bana barereshejwe muri Boarding nta
AFFECTION y’ababyeyi bazagira, Umubyeyi ntazanamenya niba
VALUES(Indangagaciro) ushaka ko umwana wawe yazagira arizo afite.Aha
Pasteur yasobanuye ko nta wundi muntu wakurerera neza nubwo yaba
abihemberwa kuko Umwana iyo arezwe n’undi ntumenya uburere yahawe ubwo
aribwo. Pasteur aragiza asaba ababyeyi kurera abana babo kugeza nibura
ku myaka 12 kuko aribwo uzamenya niba VALUES ushaka ko azagira
yarazibonye.

YESU ABAHE UMUGISHA MWINSHI