AGATABO K’UMUGENZI (igice cya gatatu) /Donna Joel

ubushize twatandukanye Mukristu yafatanije urugendo na bamwe mu baturanyi be, ndetse biyemeje kumugarura ariko aranga akomeza urugendo, Muri iki gice tugiye gukomeza tureba uko batandukanye nuko byamugendekeye.
ISAYO GAHINDA GASAZE

Mudakurwa ku ijambo yakoze uko ashoboye ngo mukristu acike integer, ariko biramunanira asubirayo. Ese twe ntabo twagiye duhura nabo ? Muribuka ko Mukristu na nyamujyA irya n’ino bakomeje urugendo mu kibaya bibereye mu munyenga wo kuzagera mu Ijuru ariko Mukanya gato baba baguye mu isayo (Isayo gahinda gasaze ni ijambo Yesu yavuze ngo ntimukiganyire ibiryo imyambaro. Abantu bensh bafite amaganya yabarenze akabyara isayo bahora basayagurikamo. Umutima ubabaye ujugunya amahoro yawo.)

ESE WOWE UGITANGIRA GUKIZWA HARI IBIGERAGEZO WAHUYE NABYO?

Umva ibintu nakuye muri iki gice

  • Kuko batitondaga batunguwe no kugwa muri iyo sayo
  • Bamazemo umwanya bagerageza kwisayura
  • Bivuruguta mu byondo
  • Mukritso kubera wa mutwaro, niwe watangiye gusaya cyane, kuko yari afite

umutwaro uremereye, turibuka bya bindi byose mukristu yavugaga ahamya akoresha ijambo ariko bageze hano Nyamujya irya n’ino amubaza aho bari, mukristu amubwira ko nawe atabizi. Ni akaga byari byamurenze, undi yumvise ibyo bisubizo aramuhinduka ati ni ibi wambwiraga by’igihugu cyiza ? Ati: Ko bitangiye ntaho turagera, ubwo arakarira mukristu ga! Ubundi agerageza kwisayura agana iwabo, abasha kuvamo yisubirira mu Irimbukiro, agezeyo abaturanyi baba barabimenye, Bamwe baramushima ko agarutse, abandi bamwita umupfu, umunyabwoba , abandi bati uriyerekanye nibindi……

Byaramumwaje, ariko amaze kumenyera afatanya nabo kunegura mukristu, Mukristu asigara muri ibyo bibazo wenyine ariko ntiyacika intege, arakomeza ageze aherekeye kuri rya REMBO RITO (Yesu niwe rembo rifunganye) ananizwa kwisayura kubera umutwaro yari ahetse.

Maze umugabo witwa “MUTABAZI” (Dutabarwa mu buryo bwinshi hari ubwo umutima uba wagiye kure wajya mu rusengero ukumva ijambo ry’Imana ukumva uratabawe ukize amaganya y’isi)

Mutabazi amubaza impamvu atitegereje AMABUYE YO GUTARUKIRAHO, undi ati : nabitewe n’ubwoba n’igihunga bituma mpungira mu nzira y’ubusamo. Mutabazi amufasha kuvamo (Zaburi 40:2) yanasobanuye neza iby’iyo sayo n’impamvu hitwa hatyo, n’Impamvu bashyizemo amabuye n’ukuntu hari ubwo ijuru ribyuka ryabaye umukara kubona ayo mabuye bikagorana; n’ukuntu iyo sayo yapfiriyemo abagenzi benshi (birababaje kubahaguye).

(Amabuye : Ni ibyanditswe byera. Murabona bibiliya ni nini ariko haba hari ibyanditswe ku buryo buri wese agira igice akunda )
ISAYO IGERERANYWA NA BYA BIGERAGEZO UMUNTU AHURA NABYO AKIMARA GUKIZWA. Twibuke ko tugikizwa tubanza kwinjira mu munyenga wo kujya mu ijuru nyuma gato abenshi ibigeragezo bitandukanye bikabafata bagasayagurikamo, niho benshi batangira gusubira inyuma (kugwa) gusa hari amahirwe ko Mutabazi (Umwuka Wera) ahari kandi arinze itorero. Akorera mu bakozi b’Imana, mu bakristu, bagakomeza kukubwira ko utibeshye bakakwereka inzira, bakaguhumuriza, ubuzima bugakomeza, hari n’ubwo Umwuka Wera akwibwirira ku giti cyawe, ukabona ibihumuriza.

Mu gice gikurikira tuzakomeza, tureba uko mukristu amaze kuva muri iyo sayo gahindagasaze yakomeje urugendo wenyine akaza guhura na Bwenge bw’isi. Imana ibahe umugisha mwinshi kubwo gukurikira izi nyigisho nziza ziboneka z’agatabo k’umugenzi. Yari Mushiki wanyu Donna Joel