AGAKIZA NIKI? Rev Sebugorore

Agakiza n’impano umuntu ahabwa n’Imana ku buntu, Abefeso 2:1-9; Tito 3:5.

NI IBIHE BIMENYETSO BYEREKANA KO UMUNTU YAKIJIJWE BYUKURI?

* Guhinduka: Agakiza kagomba guhindura umuntu. Ubuhamya bw’umuntu bwa nyuma bugomba gutandukana n’ubuhamya bwe bwa kera, Abefeso 4:17 kugeza chap 5:1-5.
Guhinduka bigomba gufata ku myumvire y’umuntu ku mpande zose: amarangamutima y’umuntu, umwuka, ubugingo n’umubiri.
* Umuntu wakijijwe yera imbuto, Ibyak 16:33; 3:9; Lk 1:47; 8:39.
* Arangwa no kwezwa: Bisobanura kureka ibyaha, ukiyegurira Imana, ukirinda ibibi, Abalewi 22:9.
* Arangwa no gusenga no guterana n’abandi bo mu nzu y’Imana, Ibyak 1:12-14; 2:46; Abah 10:25.
* Agirana ubusabane n’Imana mu ijambo ryayo, Yoh 14:15.
* Agira ubuntu bwinshi n’umwete ku murimo w’Imana, Ibyak 10:1-4; Abefeso 2:10
* Yageragezwa ku mpande zose, ariko akanesha, Yak 1:12; Abarom 8:35,38-38
- Imana yamugerageza, Itang 22:1-14
- Satani yamugerageza, Yobu 1:6-21.
- Inshuti n’abavandumwe baba irembo ry’ibigeragezo
- Bene so bakugerageza
- Abo mubana, abo mukorana bakugerageza.

IBINTU BITANU BIKOMEYE MU BUTUMWA BW’AGAKIZA

* Kwizera: Kwizera niryo shingiro, niyo ntambwe ya 1 umunyabyaha atera ngo yinjire mu gakiza k’Imana, Ibyak 16:30-31.
* Intambwe ya 2 ni Ukwihana ibyaha: Kwihana ni ugutsindwa, ukemera intege nke zawe, Ibyak 2:37-38
* Intambwe ya gatatu ni Ukwatura: Kwatura ni ukwemera gutsindwa n’urubanza ukoresheje akanwa kawe, ukagaragaza ukuri ko mu mitima, hataboneka, Zab 51:1-21; Abarom 10:9-10; 1Abakorint 19:18.
* Ikindi gikomeye ni ukuvuka ubwa kabiri: Ni ngombwa kandi ni igikorwa Imana ubwayo yikorera, ikagikora mu mitima w’umuntu uyizeye.

Mbere yo guhinduka umwana ( adoption), nkuko bikorwa mu muryango wakiriye umwana, umuntu wari upfuye azize ibyaha n’ibicumuro, ahabwa ubugingo bushya atarakwiriye bitewe n’igikorwa cy’Imana cyo ku mubyara ubwa kabiri. Aba ahindutse umuntu mushya mu muryango mushya w’Imana.

* Ikindi ni ugutsindishirizwa: Gutsindishiriwa ni ijambo ry’ubutabera riduha gutekereza ku bibera mu urukiko cyangwa ibihakorerwa. Umuntu wakoze icyaha, akaza guhindurwa umwere, akabarwaho gukiranuka, aba atsindishirijwe. Imana ni umucamanza, Krisito ni "Avocat", icyaha ni ukwica amategeko, kwihana ni ukwemera icyaha, Imbabazi ni ukubabarirwa byose, gutsindishirizwa ni ugusubizwa agaciro wari warabuze. Ibi nta wundi tubikesha ni Krisito wabaye impongano y’ibyaha byacu.

MBESE UMUNTU ASHOBORA GUTAKAZA AGAKIZA?

1. Calvin: wigishijwe na St Augustin avuga ko uwakiriye agakiza atagatakaza n’ubwo yasubira inyuma ku iherezo yakongera agasubira mu gakiza, aha Calvin yemera "Predestination" ko ibyo ukora byose ari Imana iba yabikugeneye.

2. ARIMINIUS w’Umuholande we ahamya ko umuntu ashobora gutakaza agakiza burundu kandi akarimbuka. Mwene data, Imana igufashe agakiza wakiriye ukagundire ntuzagatakaze. Kwirengagiza agakiza ni ukwirengagiza ikintu gikomeye mu ubuzima, Abaheb 2:3-4.

Rev SEBUGORORE Henry