AGACIRO TUGOMBA IZINA TWITIRIRWA” Constant MAHAME

Mu buzima busanzwe umuntu agira izina aryiswe n’ababyeyi, ariko nyuma yo kwitwa izina uko akura, imigendere n’imikorere ye bimuhesha irindi zina biturutse kumico agaragaza mu mibereho ya buri munsi. Impamvu ntayindi nuko ingeso zumuntu ariwe muntu.

Twifashishije Bibiliya turasobanura ibyo dukoresheje Ibyakozwe n’intumwa 11, 25-26 hagira hati:” Bukeye avayo (Barinaba) ajya I Tarusho gushaka Sawuli, amubonye amujyana muri Antiyokiya. Bamarayo umwaka wose baterana n’ab’itorero, bigisha abantu benshi, kandi muri Antiyokiya niho abigishwa batangiriye kwitwa Abakristo”.

Hari impamvu 3 nyamukuru abizeraga kristu batangiye bitwa abigishwa ba Yesu bikarangira basigaye bitwa Abakristo;

1. Gukunda gusenga: Mubyaranze kristu akiri mwisi kuruta ibindi harimo gusenga ubudasiba kandi atabikoreye aho bamubona ahubwo yiherereye n’Imana bigatuma ahora mubutware bwo kudakangwa mu biboneka ko bikomeye byose, abigishwa mukumenya iri banga bararikomeje bituma nabo baba mubwo butware bwo kudahungabanywa mu bikomeye byose ndetse no mu mbaraga zo guhamya kristu badakangwa n’ibiteye ubwoba uko byaba bisa kose

2. Kwigisha Ubudasiba ijambo ry’Imana: Bibiliya itwereka neza ko buri gihe nyuma yo
gusenga, Yesu yamanukaga mu midugudu n’amasengero agenda yamamaza ubwami bw’Imana bwo kwihana ibyaha n’imbabazi z’Imana, ndetse n’ubuhumuriza abihebye mu mitima.

Abigishwa bakomeje urgero rwiza rw’umwami kuko bari bazi neza ko bidahagije ko ibyiza biboneye bakanumva batabyihererana bonyine cyane ko ryari n’itegeko bahawe na kristu igihe abategetse ati”……mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’umwana n’umwuka wera (Matayo 28,16-20)”.

Mukubahiriza ibyo niho haturutsemo ko uyu munsi njye nawe twizera kristu. Wowe se amagambo yawe, ingeso zawe urabona koko zivuga ijambo ry’Imana kuburyo koko wakitwa Uwa kristu cg Umukristu uzana abandi kuri kristu?

3. Imirimo myiza: Kubw’umutima wuzuye imbabazi n’urukundo byari muri kristu byatumaga aho ageze hose akiza ababaye ndetse tutibagiwe no kuzura abapfuye, ibyo kubw’impano y’Imana twahawe ndetse nibyo dutunze twagakwiye kwigana abaigishwa ba mbere ba kristu nkuko nabo bamwiganaga mukubikoresha ngo Imana ihimbarizwe muri twe kubwo guhumurizwa kwababaye, ariko se niba turi kubikora nta mutima w’Urukundo ubituyoboyemo no gukiranuka ubwo turi abande? Ese ubgo niwe turi gukorera cg nugukorera kwamamara kwizina ryacu ubgacu?

Abigishwa mu gukurikiza neza nka kristu Iyi mico 3 yaranze kristu akiri mwisi byatumye abantu babahamiriza ko ari abakristo sibo babyiyise ahubgo babyiswe nabababonaga. None ko nawewitwa umukristu ni iki gitumye udahamya nkuko bik wiriye abizera kristu, aho ntiwatakaje imbaraga mu gusenga? Ese ko wizeye ugahumurizwa n’ijambo ry’Imana wowe uhumurizabangahe mw’iryo jambo? Niba uta bahumuriza ubgo si ukugaya uwo witirirwa?

Ese imirimo yawe none ikoranywe umutima w’urukundo no gukiranuka kose? Bitabaye ibyo ko nta ngororano yaba izakuzanira kandi ko kristo witirirwa yazakwihakana imbere ya Se!

Ibi bibazo byose arijye ari nawe imitima yacu irabiduhaho ibisubizo ni akarusho dufashe umwanzuro mwiza. MURAKOZE,

Constant MAHAME