ADEPR yafashije Abagororwa 806 hihana abashya 48

Itorero rya ADEPR ryasuye Abakristo baryo 806 b’Abagororwa bari muri Gereza ya Ntsinda, rivugayo ubutumwa, rinagenera Abagororwa muri rusange inkunga irimo ibiribwa nk’umuceri, isukari, amoko atandukanye y’ifu, amavuta, imiti y’amenyo, amasabune, n’ibindi, hihana abashya 48, habatizwa 25.

Gereza ya Ntsinda iherereye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, kuwa 1 no kuwa 2 Werurwe 2014 yasuwe n’Inzego z’Ubuyobozi bw’Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda ADEPR ku ntego y’Ivugabutumwa muri Gereza.

Nyuma yo kuganira ku ijambo ry’Imana, hahise habatizwa Abagororwa 25 bakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo, hanabaho gusangirira hamwe igaburo ryera dore ko Abagororwa 48 nabo bahise bakira agakiza, banaboneraho kwihana ibyaha byabo nk’uko Pasiteri Mpamyukuri Nehemie Ushinzwe Ivugabutumwa muri ADEPR yatangaje.
Ati “Twagize ibihe byiza cyane muri iyi minsi ibiri kuko Abagororwa bagera kuri 48 barapfukamye barihana, batura ibyaha byabo nyuma yo kumva ubutumwa bwiza. Nabo mu gihe gito bazabatizwa mu mazi menshi.”

ADEPR yanaboneyeho, igenera Abagororwa Imfashanyo, ati “Twabageneye imfashanyo, ariko ntitwazigeneye abakristo ba ADEPR bari muri gereza gusa, ahubwo zari zigenewe abagororwa muri rusange.”

Bafashishijwe ibiryo birimo imifuka y’umuceri, isukari, ifu y’igikoma, n’ifu y’akawunga, imiti y’amenyo, amasabune, amavuta, n’ibindi bifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atatu.

Mu bakristo 806, harimo abagabo 772 n’abagore 34, dore ko Abadiyakoni ari 24, harimo korari eshatu n’ibyumba by’amasengesho birindwi.

Muri uyu mwaka wa 2014, Itorero rya ADEPR rifite gahunda yo gusura amagereza 14 yo mu gihugu, dore ko iryo sura rizaba rishingiye ku ivugabutumwa no gufasha mu buryo bw’imibereho yabo muri gereza.

Emmanuel Kwizera