ADEPR-Ururembo rw’Umujyi wa Kigali rwungutse abizera bashya 1960 mu mezi 9

Ubusanzwe ivugabutumwa ni imwe mu nkingi zikomeye z’itorero rya Pantekoti ry’u Rwanda ADEPR. Kimwe no mu zindi ndembo zigire iri torero hirya no hino mu gihugu, Ururembo rw’Umujyi wa Kigali narwo ntirwasigaye inyuma mu gushyira imbaraga kuri iyi ngingo kuko mu gihe kingana n’amezi 10, bungutse abizera bashya 1960.

Raporo nshya y’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali igaragaza ibikorwa bitandukanye hashingiwe ku nkingi 4 iri torero rigenderaho ari zo ivugabutumwa, iterambere, ubukungu, imibereho myiza n’imibanire n’abandi igaragaza ko ivugabutumwa ryakozwe hirya no hino mu mapruwasi agera kuri 38 ryabashije gutanga umusaruro ubuyobozi bw’uru rurembo buvuga ko uhagije.

Kuri iyi ngingo y’ivugabutumwa nanone Ururembo rw’Umujyi wa Kigali rufite ibindi bikorwa rwakoze birimo gutanga amahugurwa ku byiciro bitandukanye bikorera muri iri torero mu rwego rwo kongerera ubushobozi abakora imirimo itandukanye yo mu itorero. Hashyizwe imbaraga mu mashuri ya Bibiliya, ishuri ry’abahanuzi, hanashingwa ishuri ry’icyongerezo rigamije guhugura abakozi b’itorero mu rurimi.

Uretse kandi ivugabutumwa iri torero ryakoze muri aya mezi ashize, hari ibindi ibikorwa biteza imbere abakristo baryo ryakomeje gushyiramo imbaraga birimo amatsinda yo kwiteza imbere, aho kugeza ubu abakristo bagera ku 7500 bibumbiye mu matsinda abateza imbere agera kuri 412. Iyi raporo igaragaza ko aya matsinda azigamye amafaranga arenga Miliyoni 260.

Ururembo rw’Umujyi wa Kigali rufite amashuri abanza 3 nay’incuke 8, rukanagira imishinga ya Kompasiyo (compassion) ikorera ku maparuwasi 5 mu mujyi wa Kigali. Nk’uko byakomeje kugaragara mu mihigo y’itorero rya ADEPR mu kwita ku kwigisha gusoma no kwandika abataragize amahirwe yo kwiga, Ururembo rw’Umujyi wa Kigali rukomeje gushyira imbaraga muri iki gikorwa, aho itorero ry’akarere ka Kicukiro ryatanze inyemezabumenyi ku bantu 111 bigishijwe kubara, gusoma no kwandika. Iki ni kimwe mu bikorwa Leta y’u Rwanda yakomeje gushimira iri torero ku bufatanye ridahwema kugaragaza rishyigikira imibereho myiza y’abakristo baryo ndetse n’abaturage muri rusange.

Mu rurembo rw’Umujyi wa Kigali kandi hakomeje kuzamurwa inyubako z’insengero zigezweho hirya no hino mu mparuwasi atandukanye, aha twavuga nka Paruwasi ya Nyarugenge ikomeze inyubako yayo biteganyijwe ko izuzura itwaye akayabo ka Miliyari 3, kimwe na Remera nayo ikomeje inyubako y’urusengero, imirimo yazo zose ikaba igeze kure nk’uko iyi raporo ibyerekana.


Iki ni igishushanyo cy’urusengero rwa Remera nirumara kuzura

Muri gahunda yo kwifatanya n’abandi banyarwanda mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, Ururembo rw’Umujyi wa Kigali rwubatse inkuta zanditsweho abazize Jenoside ku maparuwasi yose agize Ururembo rwa Kigali, igikorwa cyatwaye amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni 23. Ibikorwa byo gufasha abacitse ku icumu batishoboye nabyo byatwaye amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni 18, ibi byose bikaba byarafanywaga na gahunda zo gusura Urwibutso rwa Jenoside ruherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Kugeza ubu ururembo rw’Umujyi wa Kigali rufite abakristo 85.288 bagabanije mu maparuwase 38 n’imidugudu 180.