ADEPR Rukurazo: Hakozwe igiterane cy’ivugabutumwa cy’iminsi 2 gisoza amasengesho y’iminsi 7

Kuva kuri uyu wa Gatandatu taliki 15-16, kuri ADEPR Rukurazo yakoze igiterane cy’iminsi ibiri, aho basozaga amasengesho yari amaze iminsi 7 abera kuri iyi paroisse. Iki gitaramo cyitabiriwe n’amakorali atandukanye hamwe n’abavugabutumwa nka Masengesho na Rachel.

Nk’uko twabitangarijwe na Fidele Kwizera, umuyobozi wa Korale Penuel akaba ari na we watugejejeho aya makuru, ngo bashimye Imana ko nyuma y’aho bashyiriye hanze album yabo ya mbere bise “Agira ubuntu” nk’imwe mu makorali yitabiriye iki giterane.

N’ubwo bitamenyerewe mu Rwanda, muri iki giterane abavugabutumwa b’abari n’abategarugori bo muri ADEPR Masengesho Esther na Nyiranzeyimana Rachel ni bamwe mu bavuze ijambo ry’Imana muri iki giterane cyamaze iminsi ibiri, cyari kigamije kubyutsa abaguye no kwamamaza ubutumwa bwiza bagarura abantu kuri Kristo, ndetse no gusaba imbaraga.

Fidele Kwizera akaba yadutangarije ko iki giterane intego yacyo iboneka mu gitabo cya Luka 12:35, ahavuga ngo “Muhore mukenye kandi amatabaza yanyu ahore yaka.”

Bamwe mu bahanzi bagaragaye muri iki giterane harimo Gonzague na Torero. Mu makorali harimo Rangurura (Gihogwe), Abakorerayesu (Rukurazo) ndetse na Negebu (Rubonobono), kandi kwinjira muri iki giterane byari ubuntu kuva saa cyenda z’umugoroba.