ADEPR Ntora English Service bateguye igiterane cy’abubatse ingo bizihiza isabukuru y’imyaka 7

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y‘imyaka 7 itorero ADEPR umudugudu wa Ntora ishami ry’icyongereza rimaze ritangiye,ryateguye igiterane cy’abubatse ingo gifite intego igira iti “Mwegere Imana na yo izabegera” Yakobo 4:8.

Iki giterane cyabimburiwe n’amasengesho y’iminsi 7 akorwa mu rurimi rw’ikinyarwanda guhera kuwa 25-29/07/2016 saa 17h30-21h00,kuwa 30/07/2016 saa 14h-19h hakazaba igiterane nyir’izina cy’abubatse ingo. Aya masengesho akazasozwa kuwa 31/07/2016 saa 09h-16h hizihizwa isabukuru y’imyaka 7 uyu mudugudu umaze utangiye.Iki giterane kitabiriwe n’amakorali atandukanye ari yo:Jehovajireh choir(CEP ULK),Turanezerewe choir (CEP ULK),Siloam choir-Kumukenke,NTORA Worship Team n’umuvugabutumwa Stefano Munongo Riziki (Congo).

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi w’uyu mudugudu,Pastor NSABAYESU Aimable yatubwiye ko iki giterane kigamije kuba hamwe kw’Abakristo bagasenga bibuka imirimo Imana yabakoreye mu myaka 7 ishize bakayiragiza n’ibiri imbere.Pastor Aimable yakomeje avuga ko itorero ritangirira mu rugo ngo iyo urugo rumeze neza n’itorero riba ryiza akaba ari na yo mpamvu nyamukuru,mu kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 7 bateguyemo amahugurwa y’abubatse ingo.

Muri aya mahugurwa,umugabo n’umugore bazajya barebera hamwe niba ibyo biyemeje barabigezeho ngo bisuzume bafatire hamwe ingamba z’ahazaza.

Twamubajije icyo bateganyiriza urubyiruko rwitegura kwinjira mu cyiciro cy’abubatse ingo?
Pastor Aimable adusubiza ko babanje guhugura abubatse ingo kugirango na bo bazabafashe guhugura urubyiruko rwitegura kwinjira muri icyo cyiciro,ngo uretse ko no mu minsi yatambutse urubyiruko rwo kuri uyu mudugudu rwahawe amahugurwa yaragamije kubakangurira uburyo bwo guhitamo uwo muzabana.
Pastor Aimable yakomeje ashishikariza abubatse ingo kwegera Imana kuko na yo izabegera ngo kujya mu bapfumu n’ibindi bisenya ingo ntacyo byabamarira ngo
umusingi w’urugo rwiza ni ugushaka mu maso h’Imana.

Deo Jyamubandi@agakiza.org