ADEPR: Korari Nayoti rimbanije imyiteguro y’igitaramo bise ‘’Umugoroba w’amashimwe’’

Korari Nayoti isanzwe ibarizwa mu itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Rwampala, mu itorero ry’Akarere ka Kicukiro, iri mu myiteguro y’igitaramo yise umugoroba w’amashimwe, aho izaba ishima Imana ku byo yabakoreye cyane mu mwaka ushize w’2016. Iki gitaramo kizaba ku cyumweru tariki 26 Werurwe 2017, guhera sa munani z’amanywa, ku mudugudu wa SGEEM aho basanzwe bakorera umurimo w’Imana.

Mu kiganiro na Hakizimana Claude, umwe bayobozi ba Korari Nayoti yavuze ko biteguye neza iki gitaramo, bakaba biteguye kuzavugiramo imirimo y’Imana n’uko yabanye nabo mu mwaka ushize wose kugeza uyu munsi. Yakomeje avuga ko iki gitaramo kiziharirwa cyane n’umwanya w’amashimwe, nta bindi bizakorwamo.


Korari Nayoti, ADEPR Rwampara

Ati ‘’yego ni igiterane cyo gushima Imana gifite inyito yitwa "Umugoroba W’Amashimwe, nta bindi bizakorwamo kuko tugamije gushima Imana kubyo yadukoreye umwaka ushize wa 2016 kugeza uyu munsi, nta kindi gikorwa kizabamo, uretse gushima gusa."

Uretse Korari Nayoti izagaragara muri iki gitaramo, Korari Impanda, Herumoni nazo zizafatanyiriza hamwe guhimbaza Imana muri uyu mugoroba w’amashimwe hamwe n’umwigisha w’ijambo ry’Imana Rev. Pastor NGAMIJE Viateur uyobora ADEPR-Paruwase ya Kanombe.

Korari Nayoti yatangiye umurimo w’Imana mu ndirimbo ari Korari y’abanyeshuri 13 bo ku mudugudu wa Sgeem mu mwaka wa 2001.

Yatangiye iririmba gusa mu biruhuko by’abanyeshuri kuko ubundi igihe kirekire bakimaraga ku mashuri. Nyuma y’uko benshi muri bo basoje amasomo yabo, umurimo warakomeje bakajya baririmba noneho mu buryo buhoraho, iza no guhabwa izina Nayoti ifite ubu tariki 28/5/2008.

Kuri ubu Korari Nayoti yagiye yaguka mu bikorwa by’ivugabutumwa hirya no hino ari nako umubare w’abayigize wiyongera umunsi ku munsi. Ubu ifite alubumu imwe y’indirimbo z’amashusho yitwa "IGIHE NI IKI", bakaba barimo gutegura indi Alubumu nayo izajya hanze mu gihe cya vuba.

Aya mateka kimwe n’andi ni imwe mu mpamvu nyamukuru y’iki gitaramo kuko ngo kuba Nayoti yaratangiye ari abanyeshuri b’urubyiruko gusa ubu muriyo ikaba ifite imiryango y’abubatse ingo irenga 15, abatejwe intambwe zitandukanye mu buzima bwabo bwa buri munsi nabyo byatumye bashaka gutegura umwanya wo gushima Imana.


[email protected]