ADEPR Gihundwe harategurwa igiterane kizahuriramo Korari ebyiri z’ubukombe muri ADEPR n’umuramyi Simon Kabera

Ku gicumbi cy’itorero rya ADEPR mu Rwanda i Gihundwe hateguwe igiterane cy’amashimwe, cyateguwe na ADEPR Paruwasi Gihundwe. Kizaba kuva kuwa gatanu taliki ya 21 kugeza ku cyumweru taliki ya 23 Nyakanga 2017.

Iki giterane kizamara iminsi itatu nk’uko twabivuze haruguru, gifite intego igira iti « Kwibuka iminsi ya cyera ». Iyi ntego iboneka muri Zaburi yi 143.

I Gihundwe hihariye igice kinini cy’amateka ya ADEPR mu Rwanda, kuko ni ho abamisiyoneri batangije itorero ADEPR mu Rwanda babaye bwa mbere, ndetse akaba ari ho habonetse umuyoboke wa mbere w’umunyarwanda. Nyakwigendera Past. Rudoviko Sagatwa ubwo yemeraga kubatizwa yahise yemera no gutanga ikibanza cyo kubaka mo urusengero, hari mu mwaka w’1940. Urwo rusengero rero, ni rwo ruzabera mo iki giterane.

Past. Sagatwa Ludoviko na Aluard Lindskog wamubatije

Nyakwigendera Pasiteri Rudoviko Sagatwa wasize abibye imbuto nziza

Itorero rya ADEPR rikimara kuvuka i Cyangugu nk’uko hitwaga icyo gihe, hahise havuka korari ya mbere yitwa Bethania, ikaba yarakoze akazi katoroshye mu myaka yose ADEPR imaze mu Rwanda, ni yo yaririmbye indirimbo abantu benshi bazi ariko batazi inkomoko yayo ivuga ngo « Umuriro wa Pantekote uhore waka ku gicaniro.» Iyi korari iracyariho na magingo aya.

Korari Bethania ADEPR Gihundwe

Mu murimo ukomeye korari Bethania yakoze ifatanije n’itorero rya ADEPR i Gihundwe havutse mo indi midugudu myinshi ndetse n’amakorari atandukanye, akaba ari nayo mpamvu uwavuga ko imidugudu ndetse n’amakorari bibarurirwa muri ADEPR uyu munsi ari aho byose bikomoka ataba abeshye. Mu makorari abitse amateka menshi y’iri Torero hirya gato ya Bethania haza korari Hoziana yo muri Paruwasi ya Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Nayo iracyaririmba na magingo aya.

Korari Hoziyana ADEPR Nyarugenge

Iki giterane giteye amatsiko n’ubwuzu ku bakunzi n’abayoboke ba ADEPR, kuko kizahuza izi korari zombi z’ubukombe muri iri torero ndetse n’umuramyi Simon Kabera nawe umaze igihe kitari gito kimwemerera kwitwa Inararibonye mu mateka y’iri torero nawe azaba afatanya n’izi korari zombi kuramya Imana muri iki giterane.

Umuramyi Simon Kabera na Soliste Claude bafatanya nabo bazitabira iki gitaramo

Rev. Masumbuko Josue kuri ubu uyoboye itorero ry’akarere ka Nyarugenge ADEPR, ndetse na Ev. Mutambuka John ni bamwe mu bavugabutumwa bazabwiriza muri iki giterane.

Rev.Past. Masumbuko Josue

Abayobozi ba ADEPR ku rwego rw’igihugu nabo bazitabira iki giterane !

Niyondora Vedaste [email protected]