ADEPR Gatsata:Amakorali n’abavugabutumwa bakomeye bagiye guhurira mu giterane cyo gushima Imana

Guhera kuri uyu wa kane tariki ya 9 kugeza kuya 12 Kamena 2016,ku itorero rya ADEPR umudugudu wa Gatsata haratangizwa igiterane gikomeye cyateguwe n’itsinda ryitwa Philadelphia rishinzwe gutegura ibikorwa by’amasengesho muri uyu mudugudu.
Iki giterane kizamara iminsi ine kigamije gushimira Imana kuri byose yakoreye abakristu basengera muri uyu mudugudu ndetse n’abandi Imana yakoreye ibitangaza binyuze muri uyu mudugudu.Ubuyobozi bw’uyu mudugudu buvuga ko benshi bakiriye muri wo cyane cyane mu masengesho bahakoreye.

Iki giterane si ubwa mbere kiba kuko n’umwaka ushize habaye igiterane gisa nk’iki ndetse ubuyobozi bw’umudugudu wa Gatsata bukaba bwemeza ko cyatanze umusaruro ukomeye yewe ngo hari bamwe bari bafite imitwaro iremereye ariko kuri ubu ngo bakaba baramaze gukira no kubohoka.

Mu kiganiro Isange.com yagiranye na Past Kamanzi Laurent ukuriye uyu mudugudu,yasobanuye ko bafite impamvu yo gukora ibiterane nk’ibi bashima Imana.Yashimangiye kandi ko adashidikanya ko ibitangaza bigikoreka kandi ko yizera ko uzaza wese atazataha ubusa.Uyu mushumba kandi asobanura ko bo nk’umudugudu iyo bateguye ibiterane byo gushima Imana ,badahagarikira ahao gusa ngo babivug mu magambo ,ahubwo bijyana n’ibikorwa bitewe n’igikenewe n’abanyetorero.Akomeza avuga ko uyu ari umwanya mwiza ababonye wo gushima Imana bakora ku nyubako yabo yamaze no gutangizwa kugeza ubu.

Uyu mushumba yizeza abanyetorero ko inyubako y’urusengero izuzura mu gihe kitarenze imyaka 2 niba nta nkomyi bahuye nayo.Muri iki giterane hazaba harimo abakozi b’Imana batandukanye barimo abavugabutumwa nka Past Kaniziyo uzaturuka mu karere ka Rusizi ,Past Zigirinshuti Michel umenyerewe cyane muri iri torero,Past Uwamabaje Emmanuel,na Past Munezero Jean nawe uzaturuka i Burengerazuba.
Abahanzi n’amakorari nabo bazitabira iki giterane barimo korali Impanda yo muri ADEPR SGEEM,korali Sinayi izaturuka ADEPR Kamashashi ndetse n’amakorali yose yo muri uwo mudugudu.

nnzahoyankuye@gmail.com