ABAZABA BANDITSWE MU GITABO BAZAROKOKA Alexis

"Maze icyo gihe Mikayeli, wa mutware ukomeye ujya ahagarikira abantu bawe azahaguruka, hazaba ari igihe cy’umubabaro utigeze kubaho uhereye igihe amahanga yabereyeho ukageza icyo gihe. Nuko icyo gihe abantu bawe bazaba banditswe mu gitabo, bazarokorwa. Daniyeli 12:1

Aha dusomye ni mu gitabo cy’ Umuhanuzi Danyeli, Danyeli akaba ari umwe mu bana b’ abasore bo mu muryango wa Isirayeli banyazwe ubwo Nebukadinezari Umwami w’ I Babuloni yateraga I Yerusalemu nkuko bigaragara mu gice cya 1.

Danyeli yari afite Umwuka mwiza no kwitegereza, yashoboraga gusobanura inzozi,, no guhishura ibihishwe no guhangura ibyananiranye( Dan. 5:12 )

Umuhanuzi Danyeli mu byo yahanuye harimo n’ umubabaro utigeze kubaho n’ abazarokoka uwo mubabaro.

Uyu mubabaro uzaba utarigeze kubaho, ni ukuvuga ko ari umubabaro ukabije.
Icyo gihe kandi benshi bazaba barasinziriye( Barapfuye ) mu gitaka bazakanguka.
* Bamwe bazakangukira ubugingo buhoraho
* Abandi bakangukire gukorwa n’ isoni no gusuzugurwa ( Soma umurongo wa 2 )

Wakwibaza uti ko handitswe benshi Atari Bose?
Uyu ni umuzuko wa mbere aho abera bazimana na Kristo imyaka 1000. Nyuma hazaba undi muzuko( Ibyah20:4,5

Reka twibuke igihe Yesu yatumaga intumwa 70 bakagaruka bishima bati: Databuja abadayimoni nabo baratwumvira mu Izina ryawe.
Yesu Ati: Ntimwishimire yuko abadayimoni babumvira ahubwo mwishimireko amazina yanyu yanditswe mu Ijuru. ( Luka 10:20 )

Buriya ibintu bidushimisha, sibyo byari bikwiye kudushimisha.

Kuba wabwirije neza, sibyo bikwiye kugushimisha, kuba wasengeye umurwayi agakira, guhagarika imvura cg ibindi bitangaza, sibyo bishimishije cyane, ahubwo ko amazina yacu yanditswe mu gitabo cy’ Ubugingo

Korali Hoziyana bati:

Kumenya kubwiriza ntacyo byamarira,kuririmba neza nabyo nta kamaro. Bavuga n’ ibindi byinshi muri iyo ndirimbo nko kumenywa n’ abashumba, abakristo ko byose nta kamaro bati icyambere, ni ukumenywa na Yesu maze akanyandika.

Mbese wowe Yesu yarakwanditse?

IBYAHIAHUWE 20:15
Kandi umuntu wese utabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cy’ ubugingo ajugunywa muri iyo nyanja yaka Umuriro

Abantu bazarokoka ni abanditswe muri icyo gitabo gusa.

Kwifurije kwandikwa mu gitabo cy’ ubugingo.

Imana Ibahe Umugisha

Yari mwene so
TWAGIRAYEZU Alexis