⁠⁠⁠Imbaraga z’Ubumwe (igice cya 1)

Nanjye mbahaye ubwiza wampaye, ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe. (Yohana 17:22)

Yesu agiye kuva mu isi yasanze ikintu gikomeye yasabira itorero ari uko baba umwe, burya kuba umwe bitavuye ku Mana muri kamere y’umuntu ntibishoboka.

Kuva umuntu akoze icyaha muri Edeni yahindutse mubi Imana imwirukana mu busabane, ubumwe, ibyishimo byuzuye atangira kuzerera no kuba nyamwigendaho

Mbere siko byari bimeze. Imana yishimira kuba mu bumwe. Irema yaravuzengo tureme. Ibyo tureba nibyo tutarabona byaremwe n’imbaraga z’ubumwe. Imana yifuzako dukomeza ubwo bumwe.

Muri Edeni Imana yatanze umuryango, mu gihe cya Nowa irokora umuryango, Aburahamu yamuhaye umuryango, kugera kuri Yesu yavukiye mu muryango. Izi n’imbaraga z’ubumwe zikorera mu muryango

Kuki Imana yahisemo ko abantu bakorera mu bumwe?

Umuntu aremanye intege nke ku buryo atakwihaza wenyine, akeneye undi kuko 2 baruta umwe, iyo aguye undi aramubyutsa, kandi akonje amumara imbeho, nk’uko icyuma gityaza Ikindi niko umuntu atyaza mugenzi we.

Icyo Imana itwifuzaho ni ukuba umwe nayo, tukaba umwe na bagenzi bacu, imbaraga z’ubumwe zikazana ubwami bw’Imana mu isi. 

Dusenge: Mana data, uziko icyaha cyatuzaniye gutandukana nawe, dutandukana na bagenzi bacu, kuba nyamwigendaho byaratudindije, tubabarire, utugarure mu bumwe mu izina rya Yesu Kristo, amen.

Inyigisho irakomeza ntuzacikwe......... 

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe. Pastor [email protected]g