​Nyuma y’imyaka 36 itangiye umurimo, Korali Faradja igiye kumurika indirimbo zayo za mbere.

Mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2015, Korali Faradja ukorera umurimo w’Imana mu itorero ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo Paruwasi ya Kimihurura, igiye kumurika umuzingo (Album) wayo wa mbere w’indirimbo z’amajwi n’amashusho.

Korali Faradja yatangiye umurimo w’Imana ahagana mu mwaka w’1979, itangizwa n’imiryango ibiri igizwe n’abagabo babiri hamwe n’abagore babo basenganaga mu cyumba cy’amasengesho, mu mwaka wa 1979 nibwo yahawe uburenganzira bwo kuririmba mu urusengero rwa ADEPR Nyarugenge hazwi ku izina rya Gakinjiro, yagiye iririmbwa mo n’abakozi b’Imana batandukanye muri bo twavuga Uwitwaga Past Matoyo INTWAZA yitabye Imana 1994 azize jenocideyakorewe abatutsi, Past Antoine ZIGIRUMUGABE, Past NIYITANGA Salton, Past Theogene HAKUZWUMUREMYI, Past Isaac RUGANZA ,Past Salton NIYITANGA ,Past Pierre NTAGANDA ,Past Ignace NTIGINAMA, Past RUMANZI Pierre, Past.MUTABAZI Prosper n’abandi benshyi.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi wayo Bwana Masumbuko Jean Francois umuyobozi w’iyi Korali yadutangarije ko iyi Alubumu bayise “Gusenga kugira imbaraga” akomeza igira ati “Impamvu twayise gutyo ni uko tuyitangira twatangiriye mukwizera gusa, nta amafaranga dufite tukajya dusenga, buriwese aho yabaga ari nicyo yasengeraga, bityo tubona ko gusenga kugira imbaraga”, twabibutsa ko Iki giterane cyo kuyimurika kizaba ku cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2015 ku kimihurura aho iyi korali isanzwe ikorera umurimo w’Imana