​Menya uwo uriwe n’ isi urimo Ev. Peter Gervais Bushayija

Itang 19:5-15 Iyi n​i ​inkuru ivuga ku​ ​kurimbuka kwa Sodomu na Gomora. Iki cyari igihe kibi cyane kubakiranutsi bari mur​i ​iyi mirwa. Byari ibihe bigoranye byo kugendana n’Imana kuri Loti. ​Iki gihe ndakigereranya n’Itorero ry’ubu rya Kristo kuko cyari igihe cyuzuyemo ubusambanyi, ibyaha bitandukanye ndetse byari bigeze aho abagabo barongorana (Ubutinganyi)

​Bibiliya yatubwiye ngo icyo gihe muri Sodoma na Gomora bararyaga, baranywaga, bararongoraga,barahingaga,..Ndetse ntibari bagitinya Imana habe na busa. Nabigereranyije n’itorero ry’iki gihe kuko ibyakorwaga icyo gihe n ​’​ubu bisigaye bikorwa. Bararya, baranywa, bararongora ndetse n’ubutinganyi bwahawe intebe.

Muri i​ryo torero rero riteye rityo niryo Loti yabagamo kandi niho yagombaga kuba akiranukira Imana.

IRI TORERO RYARIMO IBICE 3 NK​’​UKO NIRY’UBU RIRI

1. Igice kigizwe na Loti n ​’​abakobwa be 2 b’amasugi.

​Loti yari umukiranutsi, yari umunyamwuka. Ntabwo yabaga muri system ya Sodomu
Abarom​a​ 12:2 (Ngo ntimukishushanye n’abiki​ ​gihe cyangwa se na system y’isi ahubwo muhinduke rwose....). Yari yarahindutse rwose, Abana nabo ariko adasa kandi adakora nkabo. Yakundaga kwibera ku irembo. Bivuze ko yabaga ategereje umukwe (Kristo Yesu)

​ ​Niho Malayika bamusanze

NOTE: Loti arashushanya babandi bose banze kwiyandurisha iby’isi kubera indamu cg ibinezeza by’akanya gato. Bene aba kandi nibo Kristo azaza gutwara batagira ikizinga cyangwa umunkanyari.

2. Igice cya 2 nicya Muka Loti

Uyu mugore iyo yabaga ari ​kumwe na Loti yifataga nk’umukiranutsi, yanengag​a ​Abapagani kuko yari yaramenye neza imvugo y’Abakiranutsi.Yagera muba Pagani akanegura Loti, ati bariya nibabarokore babahezanguni, nibabandi bakabya. Ati bababashaka kutwereka ko twe tutazi Imana cg tudakizwa,...

-Uyu mugore ntiyashyuhaga cg ngo akonje.
- Yasaga nk’aho asenga kubera igitsure cy’umugabo gusa.
- Hari Abakristo benshi bari mu rusengero kubera ko baje bashakishamo abagore, abagabo. Abandi n​i ​ukubera ababyeyi babo, abandi baza kubera​ ko​ ​b​anga kwibabariza abagore babo ariko ntagakiza muribo pe!
- Nyamuneka bagabo mwite ku miryango yanyu, mubafashe gukizwa neza hato batazarimbuka.

Uyu muka Loti arashushanya Abarokore bose usanga murusengero bahimbaza, wabasanga hanze yarwo ntube wakeka ko bakijijwe. Nta mbuto z’Umwuka Wera wababonana, kuko nibo bangana, buzuye ishyari, bariba, barasambana,etc.
Iki gice nicyo kinini mu itorero ry’ubu. Bananiwe guhinduka (Transformation)

*Luk 17:26-30 ( Haravuga ngo nk’uko mugihe cya Nowa na Loti baryaga, banywa,etc, bagatungurwa no kurimbuka niko nabubu bazatungurwa

3. Igice cya 3 ni Abana n’Abakwe ba Loti

Bibiliya itwereka ko nubwo bari abana ba Loti, nta butumwa bwiza bari bazi, ntibumvaga ibyo Loti yabagamo.
- Ikimenyimenyi umunsi yaje kubabwira ati muze duhunge imperuka ya Sodomu na Gomora irageze NGO baramusetse. Bivuze ko bumvaga ari i​nkuru ​yo kubashukashuka (ibipindi​)​.

-Reka nanjye mbabwire bantu b’Imana, igihe cy’imperuka kiri hafi nimureke twiyeze twitegure.

Nuko iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije, ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana, kuko yashyizeho umunsi wo gucira ho urubanza rw’ukuri rw’abari mu isi bose, izarucisha umuntu yatoranije kandi ibyo yabihamirije abantu bose ubwo yamuzuye.Ibyakozwe 17:30

Mureke bene Data twubahe, twihane kuko noneho Imana ibitegeka atari ukubisaba kandi dutinye Uwiteka Imana kuko turi muminsi ya nyuma.

Uwiteka Imana iduhane umugisha.